Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umwembe ukungahaye ku ntungamubiri zifitiye umubiri akamaro


 Umwembe ukungahaye ku ntungamubiri zifitiye umubiri akamaro
Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamin C ikenerwa mu gukora poroteyini z’ingenzi ku menyo, imikaya, amagufwa, imiyoboro y’amaraso, mu gukiza ibisebe, ikanagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’umunyu ngugu wa fer wongera amaraso mu mubiri.

Umwe mubakozi bo mukigo mbonezamirire cya Rutare mu karere ka Gicumbi Umurerwa Anisie waganiriye na bahoneza.com tariki 23/5/2014 atangaza ko mubyo bigisha ababyeyi byo guha abana ibintu bibafasha mu biryo by’imfashabere babwira ababyeyi no guha abana umwembe ni urubuto ruribwa n’abantu benshi kandi ukize ku ntungamubiri zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera, cyane cyane kuri vitamine A na C ariko hanabonekamo vitamine B.
Avuga ko vitamini C igira uruhare mu mikurire y’imikaya, ikingira umubiri indwara y’inzira z’ubuhumekero nka asima indwara z’impiswi, macinya, gusukura amaraso na kanseri.
Iyo vitamine kandi ibonekamo ku gipimo cya miligarama 22 na 100. Amazi y’igishishwa cyayo kuyogesha mu kanwa bikingira indwara zimwe na zimwe zo mu kanwa, amazi y’ibibabi n’igishishwa bibijije bikavura impiswi, mu gihe ibibabi by’imyembe bikiri bito bitapfunwe nabyo bivura impiswi.
Umwembe kandi na none ufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamine A ikenerwa mu kurwanya indwara z’ubuhumyi, igabanya kuba umuntu yafatwa n’indwara ya kanseri cyane cyane iy’impyiko, mu kanwa, ibere, mu mihogo n’izibasira inzira z’ubuhumekero.
Uretse vitamini A hari n’izindi zifasha mu gutuma habaho kwiyuburura k’umubiri , ingirangingo zishaje zigasimburwa n’izindi, vitamini E na B ibonekamo ibyiciro bya B1,B2 iboneka ku bagore gusa , hanabonekamo vitamine B6, ituma umwuka mwiza (oxygène) ugera mu bice byose by’umubiri.
Vitamine A ibonekamo ku bagore gusa, ikaba irinda indwara kandi ikagira uruhare mu gukura k’umwana ugitwitwe kimwe no kwibaruka, ikomera ry’amagufwa n’ubuzima bw’ingirangingo.
Vitamine inaba mu myembe, muri karoti, mu ibijumba, mu ishu, muri epinari, mu ipapayi,…Imyembe inakungahaye ku munyungugu witwa potasiyumu ugira uruhare mu kwikanya no kwikanyura kw’imitsi, umutima, impyiko , kuzana n’umunaniro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego