Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umwenda w’igitenge wajyana mu birori bikomeye

Nkuko uyu mwenda bigaragarako ari uwo kujyana mu birori kandi Atari mwene bya birori bisanzwe aha twavugamo amwe mu amoko ya bene ibyo birori :harimo nko kuba wakambara uyu mwenda ugiye nko muri soire runaka,muri dinner runaka se cyangwa se muzindi ceremonie zitandukanye.
Igitenge ni umwenda ugaragara neza ,mbere igitenge cyari icyo gucyenyera no kudodeshamo iribaya bikambarwa ahanini n aba mama gusa,ubu rero siko bikiri,igitenge gisigaye kiba cyadidoshwamo izindi moderi kandi nziza zabera abakobwa ndetse n abamama.yewe ubu usigaye unabona buri muntu wese asigaye aba afite umwenda udoze mu gitenge.
Urugero nabaha niyi moderi,y ijipo n agapira kayo.uyu ni umwenda udoze mu gitenge kandi ukaba uza neza,akarusho kawo ni uko uvanze nindi tissue itari igitenge bituma urushaho kuba ukeye ukaba unafite ijosi rikase neza ndetse no hasi y agapira hasa nkahataratse gutyo ugaha forume uwambaye wese,kuko bituma umuntu agaragara nk ufite munda hato ndetse no hasi hanini.
Uyu ni umwenda wo kwambara mu giye ugiye mu birori cyangwa se ufite inama ikomeye ku kazi cyangwa kuba wajya mu mihango(ceremonie)zitandukanye Ugaragara neza kandi ukubahisha uwambaye bitabuza ko uwambaye aba yambaye ibigezweho,mu gihe uwambaye wakwambaraho inkweto zitari ndende cyane kandi zisa nkizisongoye imbere zizwi ku izina rya congo.
Ugashyiraho amaherena maremare dore ko ijosi ry umwenda riremewe kutarenzaho ikindi maze ukanafungira umusatsi inyuma,chignon cyangwa ikindi ariko umusatsi uri inyuma kugirango ugaragare neza mu maso.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego