Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umwotsi mwinshi wangiza ubuki

 Umwotsi mwinshi wangiza ubuki. Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubworozi bw’inzuki (ARDI) urasaba aborozi b’inzuki kwirinda gukoresha umwotsi mwinshi mu gihe cyo guhakura kuko umwotsi mwinshi wangiza ubuki bigatuma butabona abakiriya ku isoko.

Ibi bibaye mu gihe benshi banenga ubuki bwo mu Rwanda kuko ngo usanga burimo umwotsi bigatuma butakaza ubuziranenge, Nibabyo byatumye ARDI ishyiraho gahunda yo gushishikariza abavumvu gukoresha umwotsi muke mu gihe bahakura.

Barahira Jean de Dieu, umukozi uhagarariye ARDI mu turere twa Huye, Nyamagabe na Gisagara yatangaje ko inzuki zo mu Rwanda zigira amakare menshi ku buryo umuntu atajya guhakura nta mwotsi ariko ko abavumvu basabwa gukoresha umwotsi muke.

Barahira kandi yongeyeho ikibazo giterwa n’uko mu Rwanda hakigaragara imizinga ya gakondo myinshi, ati “ Ikibazo aho giherereye ni uko mu Rwanda hakiri imizinga myinshi ya gakondo kandi n’abavumvu bakajyamo batambaye neza. Icyo gihe ubuki buvuye muri gakondo iyo babusuzumye basanga burimo imyotsi myinshi n’indi myanda.”

Kugeza ubu bamwe mu bavumvu bari guhugurwa kubijyanye n’uko bazajya bakoresha ifumba neza ku buryo nibazajya bapima ubuki bazajya basanga nta mwotsi urimo.

Bamwe mu bavumvu twaganiriye nabo badutangarije ko bidashoboka guhakura nta mwotsi ariko ko bagiye kwirinda guhakura bakoresheje umwotsi mwinshi kuko iyo ubuki butameze neza aribo babihomberamo.

Nyiramana Therese, umuvumvu wabigize umwuga wo mu karere ka Rubavu yagize ati “ guhakura nta mwotsi ntabwo bishoboka ariko tugerageza gukoresha umwotsi muke cyane kugira ngo utumvikana mu buki.”

Ikigo cya ARDI kiri guhugura abavumvu batandukanye ku bijyanye no gutegura ndetse no gutunganya ubuki bufite ubuziranenge.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego