Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uretse kugira vitamine nka A,C,B,E na K amashu anafasha mu kuvura indwara z’igifu nizindi ndwara zitandukanye


 Uretse kugira vitamine nka A,C,B,E na K amashu anafasha mu kuvura indwara z’igifu nizindi ndwara zitandukanye Amashu ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda ndetse bunera mu duce twarwo twose nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga ,imbuto n’indabyo”RHODA” ubu kikaba ari ishami rya NAEB. Mu nkuru yacu ya mbere twabonye ibijyanye n’ubuhinzi bw’amashu,uko umuhinzi yabigenza ngo agere ku musaruro mwiza, imiterere y’umurima amashu yahingwamo, ibipimo bigomba kujya hagati y’ishu n’irindi n’ibindi ku buhinzi bw’amashu. Ubu tugiye kureba akamaro k’amashu ku buzima bw’umuntu. Amashu agira Vitamine A,C,B,E na K zikenerwa mu mubiri w’umuntu.
Akamaro k’amashu mu mirire
Amashu afite akamaro kanini mu mirire y’abantu n’amatungo. Amashu kandi akoreshwa mu mwanya cyangwa yunganira imiti ivura indwara nk’igifu,umuvuduko munini w’amaraso ndetse n’ibibyimba bitera Kanseri kuko ngo amashu afite ubushobozi bwo gutuma ibyo bibyimba bidafata umuntu cyangwa agahagarika gukura kwabyo nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga ,indabyo n’imbuto.
Gutegura indyo zirimo amashu
Amashu ashobora kuribwa ari mabisi,atetse cyangwa akozwemo umutobe.
Amashu mabisi
Amashu ariwe ari mabisi bavuga ko ariyo meza kuko iyo atetswe umuriro ugabanura za vitamini ziyarimo n’ubushobozi bwo kuvura yifitemo. Ushaka kurya amashu mabisi arayaronga,akayunyuguza mu mazi meza yabanje guteka akabira. Iyo arangije arayakunguta kugira ngo amazi ashiremo. Hanyuma akayakata yitonze akata duto. Ashobora kuminjiraho umutobe w’indimu n’amavuta akoreshwa ku mboga mbisi.
Amashu atetse: Amashu ashobora gutekwa yonyine,atogosheje cyangwa akaranzwe mu mavuta. Amashu kandi ashobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’ibirayi n’izindi mboga nk’imiteja,n’ibindi.
Umutobe w’amashu
ushobora gutegura umutobe w’amashu aseye hakoreshejwe icyuma cyabugenewe “blender/moulinex”. Umutobe w’amashu ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi,beterave cyangwa tungurusumu. Uwo mutobe wongerwamo agasukari cyangwa ubuki,ugakoreshwa mu rwego rwo kuvura cyangwa kunganira imiti. Ibi byose bikorwa hategurwa amashu bigomba kujyana n’isuku mu buryo bwose kugira ngo bibe binoze. N’ahanyu gutegura ibirimo intungamubiri zikekewe mu mubiri kandi zifasha ubuzima bwanyu kuzira umuze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego