Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uruhare rwa “MenCare” mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore

 Uruhare rwa “MenCare” mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore

Akenshi iyo abantu bavuze uburinganire n’uburenganzira bw’abagore bumva ko ari abagore bonyine bagomba kubigiramo uruhare, nyamara ibyo ntibyagerwaho abagabo baramutse batabigizemo uruhare rugaragara.
Dore bimwe mu byo umushinga “Mencare” wibandaho mu gukangurira abagabo guteza imbere uburenganzira bw’abagore
• Gufasha urubyiruko n’abasore bateganya gushinga urugo kugira imyumvire myiza iranga umugabo nyawe.
• Kwigisha urubyiruko rw’abasore hakiri kare ku ruhare bafite mu kwita ku buzima bw’umuryango wabo, ihohotera rikorerwa abashakanye riragabanuka, uburenganzira bw’abagore bugatera imbere kandi imikurire y’abana nayo igatera imbere.
• Gukangurira abagabo n’abasore bafite hagati y’imyaka 15 na 35 kugira uruhare mu kwita kubo bashakanye (abo bakunda), kugira uruhare mu buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no kugira uruhare mu buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bigendana.
Iyo abagabo bagize uruhare rufatika mu buzima bw’abo bashakanye n’ubw’abana babo, bituma habaho uburinganire n’ubwuzuzanye kandi bose babyungukiramo : abana, abagore n’abagabo ubwabo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abagabo bitaye uko bikwiye ku miryango yabo, umunezero hagati y’abashakanye uriyongera kandi imibereho y’umuryango ikarushaho kuba myiza.
Uruhare rw’abahungu n’abagabo ni igenzi mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa kuko bigabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubaka imibanire myiza hagati y’abagabo n’abagore irangwa no kubahana.
Muri iki gihe, uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa mu bihugu bine ku isi : Brazil, Indoneziya, Afurika y’epfo no mu Rwanda ukaba uterwa terwa inkunga na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuholandi.
Mu Rwanda, Umuryango uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (RWAMREC) niwo ushyira mu bikorwa umushinga wa Mencare
Byakuwe mu nyandiko “Mencare plus Rwanda flyer- Kinyarwanda”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego