Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uruhare rw’umugore muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda"

Uruhare rw’umugore muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama, 2014, Béatrice Mukasine perezidante w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) yasobanuye uruhare rw’abagore muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda hifashishijwe abagore, CNF yateguye amahugurwa ku bagore bahagaririye abandi kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda nabo bakazayigeza ku bagore bagenzi babo ndetse n’abandi bagize umuryango.
Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro kuri gahunda ya ndi umunyarwanda kizatangirira mu mirenge y’intara y’Iburengerazuba n’iy’intara y’Amajyaruguru. Ibi biganiro bizaba bifite insanganyamatsiko : “uruhare rw’umugore mu kwimikaza ubunyarwanda”
Iki gikorwa kizatagizwa ku mugaragaro mu Murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 27 Kanama 2014. Ibiganiro kuri gahunda ya ndi umunyarwanda bizabera ku rwego rw’imirenge yose y’intara ‘Iburengerazuba n’amajyaruguru ku itariki ya 27 na 28 kanama, 2014.
Mu gukomeza gushimangira gahunda ya ndi umunyarwanda no kwigira mu bagore, bazakomeza gushyigikira abagore batishoboye babaremera. Byumwihariko mu mujyi wa Kigali bazafasha kubumbira mu mashyirahamwe abagore bacuruza utuntu mu ntoki. Umunyamabanga nshingwabikora wa CNF Christine Tuyisenge avuga ko urugamba rwo kurwanya ubukene rugikomeje dore ko hari abagore benshi batazi amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari.
Ndi Umunyarwanda, yatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, ikaba yaratangijwe mu rubyiruko n’izindi nzego, ari nayo mpamvu CNF yizeye ko umugore nawe afite uruhare runini mu kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Perezidante wa CNF, Mukasine Beatrice yagize ati “Abagore nitwe benshi ni natwe duhura n’abana kenshi ku buryo ibyiza twababwira bizabafasha gukurana uburere bwiza, kandi biroroshye no kugera ku bagabo.”
Nkuko bizwi kuva kera ko “ukurusha umugore aba akurusha urugo”. No muri gahunda ya ndi umunyarwanda, abagore baramutse bumvishe neza iyi gahunda byakoroha kuyumvisha abagabo n’abana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego