Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urukwavu rubyarira ku mezi 5 ruvutse!


Urukwavu rubarirwa mumuryango w’inyamabere arinawo umuntu abarizwamo ,ni akanyamaswa gato gafite inkomoko yako Iburayi. Abapadiri bo mu gihe cya kera barworoye barukuye mu ishyamba barumenyereza kubana n’abantu kubera uruhu rwarwo ndetse n’inyama.
 Urukwavu rubyarira ku mezi 5 ruvutse! Urukwavu rw’ingore ku mezi atanu ruba rushobora kubyara. Zikunda kwima mu gihe cy’umuhindo. Aborozi bamwe bahitamo guhita bashyira urugabo hamwe n’urugore rukimara kubyara. Ibi bikagaragara nko gukabya ku ruhande rw’aborozi gushaka umusaruro batitaye kungaruka z’icyo gikorwa.
Urukwavu rwipfura amoya ahagana kunda yarwo iyo rugiye kubyara kugirango rurinde abana barwo imbeho kandi barushe ho kurindwa. Rubyara abana babarirwa hagati ya 7 n’u 8 aho rubatwikira mu moya nkuko twabibonye haruguru.
Utwana tw’urukwavu tuvuka nt’amenyo nta moya kumubiri wa two ndetse tutanabona kugera kuminsi 14 na 21 .
Umworozi ashyira urukwavu rw’ingabo mu kazu ka yo aho iba itandukanye n’urugore . Ingabo ihora yiteguye kubangurira igihe cyose ibonye urugore.
Urukwavu muri rusange rukunda abana barwo ariko ubwoba bw’imbwa,kubura amazi ,ibyokurya bishobora gutuma rurakara rukaba rwarya utwana twarwo!IUmworozi w’inkwavu agomba kwirinda ibirutera ubwoba ndetse n’ibindi byaruma ruhahamuka agerageza kurutwara buhoro buhoro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego