Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Abejejwe nimuze tujye mu ijuru ryafungutse

Abejejwe nimuze tujye mu ijuru ryafungutse
Aba pasiteri batatu bagiye kuvuga ubutumwa bwiza mu majyaruguru y'u Rwanda aho bita ku Rushashi nuko barabwiriza igihe cyo kuruhuka kigeze uwari wabakiriye mugenzi wabo arababwira ati "muze njye kubagurira umutobe" bageze mu tubari twose babura umutobe
babura na fanta basanga hari urwagwa, primus, n'ikigage gusa maze mugenzi wabo ati "reka dupfe kunywa kariya gapfundikiye turagasengera mu izina rya Yesu imisemburo iravamo", nuko bagufatiye primus baragotomeye buri wese yiha tubiri barasohoka bageze hanze uwarukanyoye bwa mbere abona isi iragenda izenguruka avuza induru ahamagara bagenzi be ati "nimuze murebe ibyahanuwe igihe cyo gutaha kirageze bibiliya ivuga ko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi ijuru rigafunguka isi ikazunguruka none dore igihe cyageze abejejwe nimuze tujye mu ijuru ryafungutse", bagenzi be barakomakoma bati ni ka kantu wanyoye,ati ese kuki kare kose mutakampaye ngo nigendere hakiri kare.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego