Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Imigani migufi itangaje

Imigani migufi itangaje
Mu gihe mu Kinyarwanda twari dusanzwe tumenyereye ko hari imigani migufi ifite aho yakomotse ndetse ikanamenyekana ku buryo inifashishwa ahantu henshi, bitewe n’iterambere ndetse no gutebya hari indi migani igenda ivuka mu rwego rwo gusetsa.
Dore imwe muri yo :
Utazi ubwenge abona zero
Ushaka inka arayigura.
Inda nini yishe umukandara
Uruciye inyuma aba ashaka kwiba
Akaburiye Google ntikaboneka kuri Facebook
Ako umugore ashatse aruhuka akagezeho
Akarenze umunwa barakumva
Ijambo rya mukuru araryivugira
Uwikeka amabinga aba arwaye bwaki
Akagabo gahimba hari abagore gusa
Uwigize agatebo bamutwaramo imineke
Akabura ntikaboneke nuko katabaho
Uwendeye nyina mu nyenga baramufunze
Akarushya ihamagara ntikarabatizwa
Uwanga amazimwe aba ibubu
Ibyaye ikiboze irakijugunya
Uwanze kumvira se na nyina yumvira tonton
Ukorora acira baramufunga
Utazi ubwenge ajya kuri Google
Ukuri gushirira kuri Facebook
Urucira mukaso agahita yahukana
Utigerera mu Rugwiro abeshywa byinshi
Ijya kurisha ihera ahari ubwatsi
Aho umwaga utari isambusa barayisangira
Amazi arashyuha aRiko ntiyibagirwa muri frigo
Umugabo mbwa aseka Umutijiste
Abahuje inama bayikorera inyandikomvugo
Uwariye niwe wandurura amasahani
Ukize inkuba ashaka paratonnerre
Isoni zinywesha orange wanywaga waragi
uburiye umubyizi mukwe aba ari inyanda butwi
ukorora acira aba yanduza umujyi
akababaje umugabo akirukaho
utazi ubwenge ntiyaba i kigali
uburiye mu Migani ashakira muri Zaburi
utazi ikimuhatse asuzugura njyanama (y'Akarere)
uburiye mukwe asaba imfashanyo ku kagari

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego