Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umugabo wahetse umuyaya

Umugabo wahetse umuyaya
Umugabo n’umugore we bari baryamye nijoro, umugore amaze gusinzira ; umugabo arabyuka ajya kwirebera umukozi wo mu rugo nk’uko yari asanzwe abikora. Ageze mu cyumba cy’umukozi, yaje gutekereza ko umugore yabumva n’uko asaba umukozi ko basohoka mu nzu bakigira hanze. Mu gusohoka kwabo, umugabo atinya ko umugore yakumva imirindi y’abantu babiri barimo bagendagenda mu nzu niko gufata umukozi,
amukubita ku mugongo. Barimo gusohoka, umugore aba arabacakiye ! Icyababaje umugore si uko umugabo we yari amuciye inyuma akarenzaho kugana umuyaya, ahubwo yababajwe n’uko yamuhetse kandi we ataramuheka na rimwe. Umugabo mu kwisobanura atera hejuru ati : “rwose nawe shyira mu gaciro, abana bacu bose yarabahetse arabakuza ; kuba muhetse inshuro imwe mushimira, urumva nkabije kandi we yarahetse abana inshuro ibihumbi n’ibihumbagiza ?
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego