Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

usa:Mu myaka 40 ishize, inzozi za Martin Luther zabaye impamo nubwo hakiriho ivanguraruhu

Ku wa 28 Kanama 1963 ni bwo Martin Luther King Jr. waharaniye ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugiraga i Washington D.C imbere y’imbaga y’abarenga ibihumbi 250 bamuteze amatwi ko afite inzozi ko abirabura n’abazungu bazasangira batishishanya kubera uruhu rwabo. Ijambo yahavugiye kugeza n’ubu riracyafatwa nka rimwe mu magambo akomeye yavuzwe mu kinyejana cya makumyabiri.

Mu myaka 40 ishize, inzozi za Martin Luther zabaye impamo nubwo hakiriho ivanguraruhu
Abarebera kure ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanga ku ruhande rumwe inzozi ze zarabaye impamo; dore ko kuri ubu icyo gihugu kiyobowe n’umwirabura Barack Obama kandi benshi barumvaga ari ibidashoboka.
Nubwo uyu mugabo w’intwari yaje gutabaruka tariki 4 Mata 1968, bamwe mu birabura baherekeje umurambo w’umusore Michel Brown wishwe n‘umupolisi w’umuzungu tariki 9 Kanama 2014 bemezaga ko iyo Martin Luther aza kuba akiriho yari kurira ayo kwarika.
Ababyeyi ba Michel Brown
Ibi babiheraga ko bamwe mu birabura bagiye bicwa n’abapolisi b’abazungu bazira akaregane nyuma y’imyaka mirongo ine Luther avuze ijambo ryanditse amateka mu guharanira uburenganzira bwa muntu kandi n’igihugu cyabo kiyobowe n’umwirabura.
Obama yaba akorera mu kwaha kw’abazungu?
Umunyamakuru Jean Eric Boulin wa Jeune Afrique asanga imyigaragambyo abirabura b’i Ferguson bakoze ku wa 18 Kanama bamagana ubugizi bwa nabi bwa Polisi ya USA kandi igihugu kiyobowe na Obama ntaho itaniye n’iyabereye i Watts mu 1965, i Detroit 1967, Los Angeles 1992 n’indi myinshi yabaye igihe Amerika yari ikiyobowe iyobowe n’abazungu bavanguraga abirabura.
Mu gihe abirabura bakigaragambya bamagana ihohoterwa ribakorerwa, ntawakwirengagiza ko 12% mu birabura batuye Leta Zunze za Amerika bugarijwe n’ubushomeri kandi abazungu b’abashomeri bo ari 6% gusa.
Abana bane ku icumi b’abirabura bakurira mu bukene. Bamwe bashyira mu majwi ubutegetsi bwa Obama , bakavuga ko atita ku bo bahuje uruhu akomokamo.
Nyamara kuva Obama yajyaho hari byinshi byakozwe . Leta ya Obama yarwanyijwe itabwa muri yombi n’imikwabo yakorerwaga abirabura. Imfungwa z’abirabura zari 40% mu gihugu cyose zikomeje kugabanuka kuva mu 2009.
Abanyafurika nabo bari biteze ko Obama azajyaho agafungura imitamenwa y’imari ya USA akabavana mu bukene. Ibi ariko Leta ya Obama yatinze kubitekerezaho . Nyuma y’imyaka 6 agiye ku butegetsi nibwo Obama yibwirije guhamagaza abakuru b’ibihugu mu nama ku buhahirane bw’Amerika n’ibihugu by’Afurika.
Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Alex Jones avuga ko Obama yaba yaragiye ku buyobozi azi ko azaba yigenga ndetse agafata imyanzuro ikomeye yitekerereje nyamara agasanga hari ibindi bikomerezwa by’abaherwe bitegekera Amerika mu bwihisho. Ibyo ni nk’umuryango wa Rothschild n’uwa Rockefeller ifite amabanki n’ibigo by’imari bikomeye hirya no hino ku Isi .
Mu gitabo yise “ The Obama Deception” ,Jones agaragaza ko Obama ashyira mu bikorwa imyanzuro yahawe n’abo bazungu bakomeye kimwe n’uko abo yabanjirije n’abazamusimbura bazayikurikiza.
Abari baje gushyingura Michel Brown
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego