Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

VITAMINI ZITANDUKANYE N’IBIRIMBWA ZIBONEKAMO

 VITAMINI ZITANDUKANYE N’IBIRIMBWA ZIBONEKAMO Umubiri w’umuntu ukenera vitamini zitandukanye kugirango abashe kugira imikurire myiza, kandi abe umuntu ukomeye. Niyo mpamvu rero buri muntu wese ategetswe gufata izo vitamini kugirango umubiri urusheho gukora neza.

Kugirango rero ufate izo vitamine ni uko ugomba kuba uzi ibirimbwa wazisangamo. Ni muri urwo rwego twabakoreye ubushakashatsi bukurikira:

Vitamini A : iboneka mu mboga rwatsi, caroti, amagi amamininwa, amashu, inyanya,irinda canseri n’ibindi. Iyi vitamine iyo yabuze mu mubiri umuntu ashobora kugira ibibazo birimo, ubuhumyi, kugira uruhu rwumagaye, kurwara ishinya, kubura ubushake bwo kurya, kudakura neza, n’ibindi.

Vitamini B1 : iyi iboneka mu binyamisogwe birimo, soya, ingano, ibigori,.., iboneka kandi mu muceri, imbuto nk’amatunda, amacunga, iboneka mu mashereka, amata y’inka, ubuki, …. Iyi vitamine iyo yabuze umuntu yagira ingorane zo kurwara umutwe udakira, kubira ibyuya cyane, kugabanuka k’ubushyuhe mu mubiri, kutagira igogorwa ry’ibiryo rinoze, iseseme, kugira imbaraga nke, kuremera bimwe mu bice by’umubiri, kugira ibibazo by’ubuhumekero, …

Vitamini B2 : ikomoka ku binyampeke birimo ingano, ibigori, iboneka kandi mu buki, avoka,… igihe yabuze umuntu yagira ibibazo byo kudakura neza, guhinamirana kw’ingingo, kumagara k’uruhu.

Vitamini B6 : iboneka mu mboga, amata, umuhondo w’igi, igitoki, amatunda, avoka, ibihumyo, soya, ubuki, … . kubura kwayo mu mubiri bitera ingorane zo kugira umunaniro ukabije, kurwara umutwe, kugira amaraso make,

Vitamini B12: iboneka mu mashu y’indabo (choux fleurs), mu ngano. Iyo yabuze umuntu yagira ibibazo mu mikorere y’ubwonko, kugabanuka kw’amaraso,…

Vitamini PP: iboneka mu ibinyampeke, imbuto, imboga, amavuta ya elayo (huile d’olive) n’ay’ibihwagari, ... iyo yabuze umuntu yagira ibibazo mu mikorere y’ubwonko, umwijima, igifu, umunaniro udasanzwe, kwibagirwa cyane, indwara y’ubuhumyi, kubabuka umunwa,..

Vitamini C iboneka cyane cyane mu bimera biribwa ari bibisi, indium, amacunga,.. iyo yabuze umuntu yagira ibibazo byo kudashaka kurya, amaraso ake, kudakura neza, umutwe udakira

Vitamin D: iyi ifite umwihariko kuko idakorwa n’ibiribwa. Iboneka ku mirasire y’izuba. Ikaba ifasha mu gukomera kw’amenyo n’amagufa. Itanga calcium. Iyo ibuze umuntu agira amagufa adakomeye.

Vitamin E : iboneka mu nyanya, ibihwagari, avoka n’ibindi. Ibazo by’uyo uyibuze, ushobora kugira ibibazo iby’amaraso, kugira isukari nyinshi mu mubiri, yongera ubudahangarwa bw’umubiri n’ibindi.

Vitamin K : iboneka mu mboga rwatsi. Ikaba ifasha amaraso kuvura igihe wakomeretse ntuve cyane. Iyi kandi n’umubiri ubwawo urayikora.

Nk’uko mubibona rero buri vitamini ni ingenzi ku mubiri ndetse no kubuzima muri rusange. Bikaba byaba byiza ko umuntu yafata amafunguro agaragaramo izi vitamini byityo akaba yirinze kurwara indwara zitandukanye.

via
www.passeportsante.net/

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego