Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

YANSUYE YIZEYEKO MWEMERERA TUKARYAMANA SINABIKORA.

YANSUYE YIZEYEKO MWEMERERA TUKARYAMANA SINABIKORA.

Uwo mukobwa twamenyanye bwa mbere mu byumweru bibiri bishize, ubwo nari nagiye mu isabukuru y'umwe mu bakozi nyobora. Yari umwe mu batumiwe mu kwizihiza ibirori

Yaje yambaye neza kubuyo namubonye mva mu byanjye ntangira kumupangaho imishinga.

Nagize amahirwe uwari wadutumiye atuma tumenyana, turaganira, turishima, duhana nimero za telephone. Bucyeye umukobwa yarampamagaye ansaba ko twabonana mubwira ko ndi kukazi ashobora kuza kuhandeba arabyanga ambwira ko tuzabonana undi munsi. Muri iyo minsi yakomeje ampamagara mbura umwanya. Ejo rero nibwo yampamagaye mubwira ko noneho mfite umwanya ambwira ko ari buze kunsura mu rugo ariko yabanje kumbaza niba mba njyenyine ndikiriza. Yaraje nkimukubita amaso ndumirwa bitewe nuko yaje kunsura yambaye akajipo kagufi cyane. Yarinjiye muha karibu aricara. Uko twaganiraga niko yagendaga azamura ka kajipo yaje yambaye bigera naho agakuramo arangije arahindukira arandeba araseka, arambwira ngo: "nonese ko ntacyo uvuga?" Nahise nzamura Bibiliya ndasenga cyane kugira ngo Imana inshoboze. Imana yaranshoboje mbinyuramo kandi nawe mugira inama yuko ibyo yashatse gukora atazabyongera kuko bidahesha Imana icyubahiro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego