Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Zimwe mu mpamvu zatumye RPF itangiza urugamba rwo kwibohora

Tariki ya 1 Ukwakira, ni umunsi ufite amateka akomeye mu Rwanda. Uyu munsi ufatwa nk’uwo ingabo za RPF zatangirijeho urugamba rwo kubohora mu mwaka wa 1990. Usanzwe wizihizwa buri mwaka, gusa muri iyi minsi, uyu munsi usa n’uwahujwe n’itariki ya mbere Gashyantare, umunsi u Rwanda rwibukaho intwari zabohoye u Rwanda. Gusa ntibivuze ko uyu munsi wasibanganye.

Ubusanzwe urugamba rwo kwibohora, rushora imizi mu mateka yaranze u Rwanda cyane cyane mu mwaka wa 1959. Biturutse ku mpinduramatwara yatangijwe na Kayibanda Gregoire mu 1959, Abatutsi bafatwaga nk’abayoboraga mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami, bagiriwe urwango rukabije cyane, bamwe baratwikirwa, baratotezwa, mu myaka yagiye ikurikiraho, bitera ubuhunzi bwa benshi mu banyarwanda.
Kugarura Abanyarwanda mu gihugu cy’amavuko
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, uru rwango rwarakomeje. Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri bigira uruhare mu kubuza impunzi gutaha.
Mu mwaka wa 1960, muri Uganda ahari harahungiye benshi mu banyarwanda, havutse ibibazo mu butegetsi bwa Milton Obote, abyegeka kuri izi mpunzi z’abanyarwanda, bituma atanga itegeko ryo kwirukana benshi ku mirimo bakoraga muri iki gihugu.
Benshi batangiye kwinjira mu gisirikare cya Museveni, harimo na Rwigema wari ukiri mutoya. Aha batangiye kurwanya ubutegetsi bwa Id Amin, amaze kuvaho mu 1979 ni bwo impunzi z’anbanyarwanda zatangiye gushaka uburyo zakwiyegeranya.
Hagati ya 1979-1987, bashinze ihuriro ry’Abanyarwanda ryitwa RANU, mu rwego rwo gushaka uburyo bataha mu Rwanda.
Mu 1990-1994, bamwe mu bari abasirikare bakuru kwa Museveni, batangiye kukivamo batangira urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kurwanya Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Nyuma y’amasezerano ya Arusha yatangiye mu 1992 akagera mu 1993, hagamijwe igabana ry’ubutegetsi, ubutegetsi bwariho mu Rwanda bwatangaje ko bugiye kwica Abatutsi bose.
Ibi byatumye ingabo za RPF, zibyutsa urugamba zifata Umujyi wa Ruhengeri. Nyuma y’ihanurwa ry’indege yahitanye Perezida Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi, abahutu babonye urwitwazo n’imbarutso yo kumaraho abatutsi. Iki na cyo cyabaye impamvu y’urugamba rwa RPF ngo itabare byihuse abicwaga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego