Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Zimwe mu nzitizi zibangamire iterambere ry’umugore

Zimwe mu nzitizi zibangamire iterambere ry’umugore

Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu nzira yo gushyigikira uburinganire no guteza imbere umugore haracyari imbogamizi nyinshi zituma hatagerwa ku ntego ku rwego rwo hejuru.
Zimwe muri izo mbogamizi zigihari ni izi zikurikira :
Ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru y’igipimo cy’ubukungu : mu gihe hakiri umubare munini w’abaturage uruta umusaruro w’igihugu mu by’ubukungu biracyagoye kuvuga ko uburinganire no guteza imbere umugore bizagerwaho ijana ku ijana.
Umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi : mu Rwanda urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 75% by’abaturage ariko ngo igiteye inkeke nuko umubare munini w’abo itagira imikorere ibyara inyungu.
Umubare munini w’urwo rubyiruko rudafite akazi kandi ngo ugizwe n’abakobwa akaba ari nayo mpamvu usanga ibikorwa byo guteza imbere umugore bikwiye kugera no k’urubyiruko rw’abakobwa.
Ubujiji mu icungamutungo : umubare utari muke w’abagore nturamenya akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari.
Guverinoma y’u Rwanda ntiyaretse ngo izo mbogamizi zikomeze kuba inzitizi y’iterambere ry’umugore ahubwo yashatse uko yakuraho izo mbogamizi, tukaba tugiye kureba zimwe mu ngamba zafashwe :
• Gushyira imbaraga mu guteza imbere gahunda zose zirebana n’uburinganire
• Gushyira ingufu mu kubaka ubushobozi bw’umugore mu ngeri zose hagamijwe kumuha umwanya wo kwerekana ubushobozi bwe mu iterambere n’imibanire
• Gukomeza imikoranire n’ibindi bihugu haba muri Afrika ndetse no ku isi muri rusange.
• Gukomeza gushimangira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Byanditswe hifashishijwe inyandiko “Advancing Rwanda through Women’s Empowerment and Gender Equality” yateguwe n’inteko inshinga amategeko y’u Rwanda
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego