Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Bimwe mu bibazo bibangamiye abavuzi gakondo

Abakora umwuga w’ubuvuzi gakondo baratangaza ko ibibazo bibuvugwamo bishingiye ku bintu 4 by’ingenzi, ari byo: itegeko, ubuyobozi, ubujiji n’ibikoresho.

1. Itegeko

Abavuzi gakondo bavuga ko kutagira itageko ribagenga biri mu bizana akajagari mu buvuzi gakondo, kugera aho bamwe mu babugana babavanaho icyizere, bavuga ko hinjiyemo n’abatekamutwe.

Ibi kandi binavugwa na Perezida w’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Rekeraho Emmanuel, utangaza ko kuva mu mwaka wa 2011 basabye Minisiteri y’Ubuzima kubafasha hagashyirwaho itegeko ribagenga, ariko ko na n’ubu bakomeje guhera mu gihirahiro.

2. Ubuyobozi

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bavuzi gakondo batashatse ko amazina yabo atangazwa. Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bavuze ko ubuyobozi bubi bwadindije imikorere yabo.

Aha batanga urugero ku ibarura bakorewe mu mwaka ushize wa 2012, babizeza ko nyuma yaryo bazagira imikorere myiza, ariko ngo si ko byagenze.

Abayobozi batungwa agatoki mu kubadinziza, ngo ni abamwe mu bayobora AGA, bakekwaho kuba baranyereje amafaranga y’inkunga agera kuri miliyoni mirongo irindwi n’enye (74.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), agamije guteza imbere ubuvuzi gakondo.

2. Ubujiji

Ubujiji nabwo buri mu bituma ubuvuzi gakondo budindira, nk’uko bigaragazwa n’imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu mwaka ushize wa 2012, aho ryerekana ko abavuzi gakondo batazi gusoma no kwandika bari ku kigereranyo cya 92%.

Ikibazo cy’ubujiji gituma ababagana babanenga mu mitegurire y’imiti no mu mitangire yayo, aho usanga bahaye umurwayi amacupa y’imiti itandukanye, ariko ntibamubwire igipimo ari bugendereho ayinywa.

3. Ibikoresho

Ikibazo cy’ibikoresho byifashishwa mu gutegura imiti gakondo nabyo biri mu bibangamiye aba bavuzi, kuko akenshi imiti yabo iba igaragara nk’ifite umwanda kubera uburyo ibikwa hifashishijwe amacupa yakuwemo ibindi binyobwa.

Nyirankesha Madelena ni umwe mu bavuzi gakondo bo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yagize ati "Birababaje kuba twirirwa turwanira n’abana uducupa abagenzi bataye mu muhanda, dushakisha aho twabika imiti yacu.”

Uyu muvuzi ngo yifuza ko nk’uko hagiyeho ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo, hakwiye no kujyaho uruganda rutunganya amacupa abikwamo imiti yabo, kuko ari byo bizatuma babasha gushyiraho igihe umuti wakorewe n’igihe uzarangirira, kandi ukabikwa mu buryo busukuye.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutangaza amakuru mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Mugume Nathan yavuze ko ku bijyane no guca akajagari kavugwa mu buvuzi gakondo, hazajyaho itsinda rizashyiraho amabwiriza ngenderwaho ku bakora uwo mwuga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego