Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Bimwe mu birinda abakobwa ububabare mu gihe cy’imihango

Abagore n’abakobwa bakunze kugira ububabare bari mu gihe cy’imihango na mbere gato yayo, ngo hari ibyabafasha kwirinda ubwo bubabare kandi badakoresheje imiti yo kwa muganga.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Interineti www.topsanté.com,  ngo ububabare bwo mu gihe cy’imihango bushobora guterwa n’imisemburo ya "prostaglandines” ituma imikaya ya nyababyeyi yikaya cyangwa ikikunja (contraction), cyangwa bikaba byaterwa n’utuyoboro tw’amaraso twa nyababyeyi tuziba hanyuma ibice byayo bikabura amaraso.

Uru rubuga ruvuga ko umuntu wese ugira ubu bubabare agomba kugabanya kunywa ibinyobwa bifite isukari, kugabanya kurya marigarine n’andi mavuta akomoka ku bihingwa, kwirinda kurya inyama n’ibindi.

Abafite iki kibazo kandi ngo bagomba kwirinda koga amazi akonje, ahubwo bakanywa ibinyobwa bishyushye. Ikindi ngo bashobora  gushyira ku nda yo hasi (bas ventre) iponji cyangwa umwenda bakojeje mu mazi ashyushye, ariko bakirinda gusinzirana icyo ari cyo cyose baba bakoresheje.

Ku bijyanye n’ibiribwa umuntu wese ugira icyo kibazo mu gihe cy’imihango aba agomba kurya, ngo harimo ibinyampeke, imbuto, imboga, hamwe n’amafi kandi akagabanya ibinyobwa bisembuye n’ikawa cyangwa  akabireka burundu.

Ikindi ngo n’uko abagira iki kibazo bashobora kuryama bagaramye bashinze amaguru cyangwa se bakaryamira urubavu bahinnye amaguru.

Igihe ibi byose bikozwe bagakomeza kugira uburibwe budasanzwe ngo bagomba kwihutira kujya kwa muganga bakabaha ubundi bufasha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego