Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dore ibaruwa nziza y’urukundo umusaza w’imyaka 87 y’amavuko yandikiye umugore we

Nkubwije ukuri nta yindi baruwa yigeze ibaho itomoye nkuko iyi uyu musaza Bob Phillips w’imyaka 87 y’amavuko yandikiye umufasha we Gail mu gihe bari bizihije isabukuru y’imyaka 61 babana,Bob akaba yanditse iyi baruwa kugira ngo agire umunsi mwiza,Nawe isomere ubundi wumve iby’abasaza basazanye urukundo.

Mukundwa Gail,

Mpora ndeba amafoto yo mubinyamakuru bitandukanye nshakisha niba hari cyangwa hazabaho uw’igikundiro nkawe,ibi nabitangiye kuva ku italiki 27 Kamena 1953,kugeza ubu,ariko namaze kubona igisubizo,Ntawe kandi nta nuzabaho iwajye uzigera agira urukundo nku rwawe,kuko mu bukwe bwacu wagaragaraga mu yindi shusho nziza ntigeze mbona mu buzima bwajye kugeza nanubu ntarabonana undi,kandi ikigaragara cy’ukuri nuko na nubu ariko ukiri.

Isabukuru nziza buryohe bw’umutima wajye,wandemeye ibyishimo kandi nanubu nkifite kubera wowe,ndetse wangize n’umugabo w’icyubahiro buri umwe wese atapfa kuba,nakwifuza ko unyemereye twakongera tugasezerana bundi bushya,kandi ndizera ko no mwijuru tuzakomerezayo ubundi buzima jye nawe.

Yari ugukunda by’ukuri kandi uhora akwifuriza n’umunezero w’iteka Bob Phillips.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego