Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IBYIZA BY’UBUSUGI N’UBUMANZI!

Ubusanzwe biba byiza iyo umugore n’umugabo bashakanye umwe ari isugi undi ari imanzi; iyo bitameze gutyo, akenshi bigira ingaruka nyinshi zirimo kutagirirwa icyizere gihagije n’uwo mwashakanye no kudashimishanya mu mibonano mpuzabitsina ku ruhande rumwe cyangwa kuri bombi.

a) Ingaruka Ku bakobwa

Abagabo bose ntibakora kimwe imibonano mpuzabitsina, ibitsina byabo nabyo ntibingana, ndetse n’ibihe bakoresha bakora imibonano mpuzabitsina nabyo biratandukanye. Niba rero umukobwa yarasambanyeho cyangwa yarasambanaga mbere yo gushaka umugabo, uwo mukobwa ashobora kuba yarashimishwaga n’umugabo ukoresha igihe kinini, ufite igitsina kinini cyangwa kirekire, cyangwa hakaba hari umugabo wamushimishishaga mu buryo runaka. Biragoye rero ko umugabo bazabana igihe cyose, azaba yujuje ibyo byose byashimishaga uwo mukobwa mu gihe cy’ubusambanyi kuburyo atazifuza abandi bagabo.

Ariko iyo umukobwa arongowe akiri isugi anyurwa n’umunezero ahabwa n’umugabo we, kuko nta wundi munezero w’imibonano mpuzabitsina aba yarigeze amenya, kandi nubwo yakumva andi makuru ku ruhande, ntiyabiha agaciro cyane nk’uwabitakaje yarabyigeze. Mbese ntimuzi yuko umuntu wungutse duke atagiraga na kimwe, anezerwa cyane kuruta uwahombye duke muri byinshi yari afite? Kandi ntimuzi ko uwariye ikintu akumva uburyohe bwacyo ariwe ukirarikira kuruta utarakirya? Uko niko no gukora imibonano mpuzabitsina bimera.Twibuke ko mu gihe cya kera, gutakaza ubusugi ku mukobwa cyari icyaha gihanishwa kwicishwa amabuye: Guteg. 22: 13-21.

b) Ingaruka Ku basore

Abagore bose ntibafata abagabo kimwe, n’imibiri yabo ntiteye kimwe : hari nk’abagore bagira amazi menshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (amavangingo), hari abagira make n’abatayagira. Niba rero umusore yarasambanyeho cyangwa yarasambanaga mbere yo gushaka umugore, hari igihe uwo musore yashimishwaga n’umugore ufite amavangingo menshi, cyangwa hakaba hari uburyo maraya runaka yamushimishagamo, biragoye rero ko umugore bazabana igihe cyose azaba yujuje ibyo byose byashimishaga uwo musore mu gihe cy’ubusambanyi kuburyo atazifuza abandi bagore; ibyo rero bishobora kuba intandaro yo guca inyuma uwo bashakanye, ari nayo ntandaro yo gusenyuka k’urukundo rwabo. Bashobora no kudacana inyuma ariko bigatera n’izindi ngaruka muri urwo rugo, urukundo rwabo rugahungabana, bakabana batishimanye nkuko byakagombye.

Urubyiruko mwese mbifurije kuzagira urugo ruhire mwirinda ubusambanyi!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego