Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka za Diyabete ku mubyeyi n’umwana

Nk’uko urubuga rwa interineti www.harrison’s principal of internal medicine rubisobanura muri Edition yarwo ya 17, ruvuga ko diyabete ifata umugore utwite iterwa n’izamuka ry’isukari mu maraso iba yiyongeye ikarenga urugero, gusa ngo iyo amaze kubyara akenshi isubira ku gipimo cyayo.
NK’uko bakomeza babivuga, ngo icyo gihe iyo isukari ikomeje kwiyongera umubyeyi n’umwana bashobora guhura n’ibi bibazo: Ku ruhande rw’umubyeyi, ngo ashobora kugira umuvuduko w’amaraso, kubyara umwana udashyitse, kwangirika kw’amaraso, ndetse ngo umubyeyi ashobora no gutakaza ubuzima mu gihe cyo kubyara.

Ku mwana ho ngo iyi ndwara ishobora gutuma avuga adashyitse, kuvuka ari munini cyangwa ari muto cyane bikabije.

Abantu bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara mu gihe cyo kubyara akaba ari abagore babyara bafite imyaka iri hejuru ya 35, kuba mu muryango hari uwigeze kurwara diyabete, no kuba afite umubyibuho ukabije.

Mu gusoza, uru rubuga rukaba rusaba abantu bumva bari mu bakwibasirwa n’iyi ndwara, ko baba bakwiye kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bakeka ko basamye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego