Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ireme ry’uburezi rirashakishwa uruhindu

by www.amakururwanda.com
1996-1999: Amasomo yose mu mashuri abanza yigishwaga mu Kinyarwanda n’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bigakorwa mu Kinyarwanda havuyemo indimi (Icyongereza n’Igifaransa).


2000-2008: Amasomo yose guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatangiye kwigishwa mu Gifaransa mu bigo by’amashuri byakoreshaga uru rurimi, n’Icyongereza mu bigo byigishaga mu Cyongereza ndetse bigakomeza mu mashuri yisumbuye

2009 – kugeza ubu: Icyongereza cyatangiye kwifashishwa mu masomo yose n’ibigo byigishaga mu Gifaransa bitegekwa guhindura, Abanyakenya, Abanyauganda n’Abanyanijeriya n’abandi bari bazi Icyongereza bahugura abarimu bize mu Gifaransa.

Izi ni zimwe mu mpinduka za hafi zabaye mu nteganyanyigisho z’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hashakishwa ireme ry’uburezi rikomeje gukemangwa mu Rwanda.

2016: Amasomo mashya arimo Igiswahili, ubumenyi ku itumanaho, Igifaransa ndetse no kwimakaza gushyira mu ngiro ibyo umunyeshuri aba yize bizatangira gushyirwamo imbaraga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.
 
Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego