Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kurya amagi bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Mu gihe amagi yiganjemo intungamubiri zitandukanye zigira uruhare mu kugabanya Choresterol no kongera ubushobozi bw’ubwonko, abahanga bo muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yitwa Clemson batangaje ko kurya amagi byanagira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso uganisha ku ndwara y’umutima.

Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Clemson bakaba barashyize ahagaragara ku wa 05 Kamena 2013, umwanzuro uvuga ko mu mweru w’amagi harimo ibyitwa RVPSL bifitiye akamaro umubiri.

Umwe muri bo, Dr. Zhipeng Yu hamwe n’itsinda ayoboye, bakoze ubucukumbuzi kuri RVPSL iboneka mu mweru w’amagi, basanga harimo intungamubiri zifasha umubiri kongera ubudahangarwa no gukumira umuvuduko ukabije w’amaraso.

Muri ubu bushakashatsi, aba bahanga bafashe miligarama 50 z’umweru w’igi bazigaburira imbeba yari ifite umuvuduko ukabije w’amaraso, basanga uyu mweru ugira uruhare runini mu kugabanya uwo muvuduko ndetse no kugabanya ibindi bimenyetso biwushamikiyeho.

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko umweru w’amagi bagaburiye imbeba, wari wacaniriwe kuri degree Fahrenheit 200 ni ukuvuga ku bushyuhe buri hejuru y’ubukoreshwa mu guteka. Ngo nubwo ubwo bushyuhe bwari bwinshi, ntibyahungabanyije izi ntungamubiri zigira uruhare mu gukumira umuvuduko w’amaraso.

Ubu bushakashatsi buje bwunganira ubundi bwabubanjirije bushyirwa ahagaragara mu kinyamakuru Agricultural and Food, aho bwagaragaje ko intungamubiri ziri mu igi iyo zicaniriwe ku gipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru aribwo zongera ubushobozi mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ari nawo ukunze gutera indwara y’umutima.

Abarwara umutima cyangwa abagira ibibazo bifitanye isano nawo bakaba basabwa kurya umweru w’amagi atetse.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego