Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Miliyari enye z’abatuye isi bafite uburwayi bw’amenyo

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’urubuga rw’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika kuri uyu wa 03 Kamena 2013, hatangajwe ko hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bafite uburwayi bw’amenyo bitewe no kutita ku isuku yo mu kanwa.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakoze ubushakashatsi, Prof Wagner Marcenes, abesnhi mu bafite uburwayi mu kanwa usanga batabujyana kwa muganga, bakaba bagaragaje indwara zinyuranye 291 zibasira amenyo.

Prof. Wagner yagize ati, "twakoranye n’inzobere zisaga 500, aho twabashije kuvumbura indwara zo mu kanwa. Nubwo zikunze kwibasira cyane abatuye mu bihugu byateye imbere, bimaze kugaragara ko izi ndwara zisatira Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho usanga bibanda cyane ku kurwanya virusi itera Sida gusa, bakibagirwa izindi ndwara.”

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko kuba indwara z’amenyo ziri kwibasira abatuye umugabane wa Afurika biri guterwa ahanini n’uko bagenda bashaka kubaho nko mu bihugu byateye imbere, bigana indyo yabo usanga yiganjemo amasukari.

Prof Wagner ati "amasukari aboneka mu ndyo z’ibihugu byateye imbere niyo abatera indwara z’amenyo kuko mbere y’ikinyejana cya 19 wasangaga abarwaye amenyo ari bake kuko isukari yari itarakwirakwira; gukoresha isukari cyane kandi biri mu bitera umubyibuho ukabije.”

Akomeza avuga ko ariko mu bihugu byateye imbere bagerageza kugabanya indwara z’amenyo bashyira fluoride mu mazi bakoresha, gusa ngo nayo n’ubwo ituma amenyo adafatwa n’uburwayi, ishobora kuganisha ku kumva umuntu ashaka ibinyamasukari.

Prof. Wagner akaba asanga abatuye umugabane wa Afurika ndetse na Aziya bakagombye kureba ibibazo by’ubuzima ibihugu byateye imbere bifite, bakirinda kwigana indyo yabo, ibi ngo bikaba byagerwaho ari uko habayeho ubukangurambaga n’inyigisho ku bitera indwara zo mu kanwa, ndetse abantu bakamenyera umuco wo kurya indyo yuzuye itiganjemo ibibyibushya cyane cyangwa amasukari menshi kuko biri mu bitera izo ndwara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego