Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Miss Rwanda 2015: Kundwa Doriane wambitswe ikamba ni muntu ki?

by www.amakururwanda.com
Miss Rwanda 2015: Kundwa Doriane wambitswe ikamba ni muntu ki?

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, ari kumwe n’ababyeyi be bari baje kumushyigikira

Kundwa Doriane, umukobwa wegukanye amakamba abiri arimo ikamba nyamukuru mu irushana rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, ni bucura iwabo.

Afite imyaka 19 y’amavuko, iwabo ni bucura, hanyuma akaba avukana n’abakobwa batatu.

Yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, iwabo hakaba ari Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muri iri rushanwa yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu muhango wa nyuma w’iri rushanwa, yari yaherekejwe na se Kanuma Gaspard ndetse na nyina.

Kanuma yabwiye Izuba Rirashe ati, "ni cyo twaharaniye turi ababyeyi, gutoza abana umuco, uburere bwiza no kubafata neza ngo bagaragare neza. Tumwitezeho ko azagira icyo ageza ku gihugu.”

Ibihembo…

Kundwa Doriane yahembwe imodoka nshya, anagenerwa kuzajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 700 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose.



Mu bihembo yahawe harimo no gutemberezwa mu Bushinwa no mu Budage, gusohoka n’inshuti akishyurirwa  ibiribwa n’ibinyobwa by’amafaranga ibihumbi 100 buri cyumweru, n’ibindi bihembo birimo Telefone nshya, Televiziyo ya rutura, amavuta yo kwisiga, amafaranga yo guhamagara mu gihe cy’umwaka wose, aho gukoresha imisatsi na siporo n’ibindi.

Uyu mukobwa watowe yishimiwe cyane, ahiga bagenzi be bane bari basigaranye mu marushanwa ari bo; Akacu Lynca, Uwase Vanessa Raissa, Naringwa Mutoni Fiona na Mutoni Balbine.

Igisonga cya mbere cyabaye Uwase Vanessa Raissa wari wambaye nomero 24, igisonga cya kabiri aba Akacu Lynca wari wambaye nomero 1, igisonga cya gatatu aba Naringwa Mutoni Fiona wari wambaye nomero 16, igisonga cya kane aba Mutoni Balbine wari wambaye nomero 13.

Mu bandi batowe, haje umukobwa uzi kubana neza n’abandi (Miss Congeniality) wabaye Gasana Edna Darlene (nomero 5), Nyampinga w’umuco (Miss Heritage) wagizwe Bagwire Keza Joannah (nomero 3), Nyampinga w’igikundiro (Miss Popularity) wabaye Kundwa Doriane hamwe na Nyampinga uzi kwifotoza neza (Miss Photogenic) wabaye Ihozo Kalisi Sabrina (nomero 8).

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Kundwa yavuze ko yagaragaje umwihariko we, wo kuba uwo ari we. Yagize ati "Ndishimye cyane cyane cyane, ndashima Imana n’abantu bose bambaye hafi bakanshyigikira. Iyo ugerageje kuba uwo uri we ibintu byose birakorohera”.

Kundwa Doriane, we na Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cye cya mbere bari abakobwa byagaragaraga ko bahabwa amahirwe n’abantu benshi.

Gusa Kundwa we yagize umwihariko wo kwiyamamaza cyane ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo abantu batinyukaga bakavuga ko ari we ukwiye iri kamba.

Mike Karangwa, umwe mu nzobere mu by’aya matora yabwiye Izuba Rirashe ko Kundwa Doriane akiri muto mu myaka, bityo ko abantu bakwiye kumuba hafi cyane, ati "biramusaba kwitonda cyane, akagira n’abamuba hafi cyane.”

Kundwa asimbuye Akiwacu Colombe, wagize ibikorwa ageraho, ariko bitangana n’ibyo yari yitezweho, ahanini bitewe n’imboga nyinshi yahuye nazo nko kudafashwa no kutitabwaho cyane n’inzego zakagombye kubikora.

Kundwa Doriane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2015; nyuma y'uko yari yanambitswe ikamba rya Miss Popularity, ni ukuvuga umukobwa ukunzwe cyane.
Nyampinga wa 2014 Akiwacu Kundwa Doriane wamusimbuye (Ifoto/Ngendahimana S)
Kundwa Doriane ari mu modoka yahawe yatanzwe na COGEBANK (Ifoto/Ngendahimana S)
Nyampinda 2015 Kundwa Doriane ari kumwe n’ibisonga bye, Mutoni Barbine, Mutoni Ntarindwa Fiona, Akacu Lynca na Uwase Vanessa (Ifoto/Ngendahimana S)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego