Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UIrwenya:AMAFARANGA Y’UBUKODE BW’INZU

Umugabo yamaze guhembwa, jugujugu no mu
kabari; afata rimwe afata irindi, urwamo
ruramurenga, umubi ni uwibuka gutaha….sinzi uko
yarabutswe inkumi hafi aho, aba arayitongoje,
baba baragiye, bafashe icyumba muri hoteli.
Bagiye mu byabo, ye gapfe ye gapfe, ngo bigere igihe cyo gutaha, umugabo yisatse asanga nta
n’igiceri asigaranye. Kandubwo yari yumvikanye
na Nyamukobwa ko ari bumuhe 100$.
Abonye Atari bumukire, amwumvisha ko ejo
azabwira sokereteri we akamwoherereza sheki.
Nyamukobwa abanza kwanga, ariko abona n’ubundi ntacyo yabikoraho, aremera. Bumvikana
ko bizitwa “AMAFARANGA Y’UBUKODE BW’INZU”.

Umugabo mu nzira ataha, akayoga gatangiye
kumushiramo, yicuza ibyo yakoze, yumva arigaye.
Nuko mu gitondo, aho kohereza sheki ya 100$ yohereza 25$ gusa, n’akandiko gateye gutya.
Nabasuhuje.
Hamwe n’uru rwandiko nkoherereje sheki ya
25$ y’ubukode bw’inzu yawe. Ntabwo
nohereje amafaranga yose twari twavuganye,

impamvu ni uko twumvikana nibwiraga ko:

#1 – inzu yawe ntawundi mupangayiwari
warigeze ayikodesha;

#2 – irimo amazi n’umuriro bihagije;

#3 – ari nto ku buryo numva inkwiriye Gusa nyuma naje gusanga:

#1 – inzu yawe yaratuwemo n’abandi bantu
benshi mbere yanjye

#2 – Nta mazi, nta muriro

#3 – irakabije kuba nini ku buryo nayigezemo
nkazimiriramo.

Akimara kubona ka kandiko, Nyamukobwa nawe
arandika, ati “Mwiriwe?

#1 – Siniyumvisha neza ukuntu wibwiraga ko inzu
nziza nk’iyi yamara igihe kirekire itagira
abapangayi.

#2 – Ibyerekeranye n’amazi n’umuriro, niba utazi
uko bavoma cyangwa bacana ntiwarenganya
nyir’inzu

#3 – Naho ku bijyanye n’ubunini bw’inzu, koko
nibyo ifite ubugari buringaniye, sinavuga ko ari
nto, ariko niba udafite ibikoresho bihagije byo
kuyikwiza ntiwarenganya nyir’inzu.

Kubera izo mpamvu rero, nkoherereje sheki yawe
ya 25$ ngusaba kohereza amafaranga yose twari twaravuganye, bitabaye ibyo
nkabibwira nyir’inzu utuyemo ubu.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego