Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Umugabo yagiye ku nshoreke ye, hashize akanya undi mugabo aba arinjiye nawe aricyo cyimuzanye

Umugabo yagiye ku nshoreke ye, hashize
akanya undi mugabo aba arinjiye nawe aricyo
cyimuzanye dore ko uwo mugore yakundaga
abagabo benshi, uwambere aba aseseye
munsi y'igitanda azi ngo ni nyirinzu winjiye,
uwa kabiri ataragira icyo akora, nyirinzu
noneho w'ukuri aba arinjiye, wa mugabo wa
kabiri aba yinaze muri plafond hejuru.
Umugore mu rwego rwo kujijisha umugabo
ngo atavaho amuvumbura atangira kumutura
ibibazo by'urugo ati "papa Mutoni ko
udashaka akazi urabona tuzabaho dute ?
Umugabo nawe ati "uri hejuru azakampa
(yavugaga Imana). Umugore ati "ko
utaduhahira ubona tuzabaho dute ?"
Umugabo ati "uri hejeru azabikora."
Umugore ati "ubwo se tuzaguma mu bukode
kugeza ryari, uzagura inzu ryari ?" Umugabo
ati "uri hejuru azabikora" kera kabaye wa
mugabo urimuri plafond atangira kurakara
kuko yumvaga ari we bari kuvuga tu.
Umugore ati minerval y'abana irava heko
babirukanye mw'ishuri ? Umugabo ati "uri
hejuru azabikora" wa mugabo uri muri
planfond yumvise hajemo ikibazo cy'abana,
arasakuza cyane n'ijwi rirenga n'umujinya
mwinshicyane ati "ibi noneho sinabyihanganir
a, ni gute mwamparira inshingano z'uru rugo
njyenyine" uri munsi we azakora iki ? Icyo
kurihira abana bose minerval cyo
mukibagirwe,abanjye baba muri uru rugo ni
babiri gusa nibo nzarihira, ahasigaye uri
munsi nawe azarihira abe. Umukino
warangiye bose batwaye abana babo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego