Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kudafata ifunguro rya mu gitondo

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi makumyabiri na birindwi (27.000) bugaragaza ko hari abagerwaho n’ingaruka zo kudafungura mu gitondo, zimwe muri zo harimo n’indwara y’umutima.

Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa www.santelegigaro.fr avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye n’imirire y’abagabo, abafite imyaka iri hagati ya 45 na 82 batajya bafungura mu gitondo, basanze bahura n’indwara zitandukanye.

Muri abo bagabo 27.000, 27% byabo bagaragaje ko batajya babona umwanya wo kuba bagira ikintu cyo kurya bafata mu gitondo ubwo baba bagiye ku mirimo, bakaba bafite ibimenyetso by’indwara y’umutima, igifu n’izindi zitandukanye.

Indwara yiganje ku bagabo badafungura mu gitondo ni iy’umutima, kandi ubwo bushakashasi bwerekana ko ababigenza batyo bafata umwanya wo kurya n’ijoro kandi nabyo ubwabyo bigira ingaruka.

Ifunguro rya mu gitondo ngo ni ingirakamaro ku bantu bose; imyaka iyo ari yo yose barimo, kandi ngo rirushaho kugirira umubiri akamaro iyo ryiganjemo imbuto n’ibikomoka ku nyamaswa nk’ifi, amata n’ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego