Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

4% y’impfu zo ku isi ziterwa n’ibiyobyabwenge - OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riratangaza impfu ziba ku isi ziterwa n’impamvu zitandukanye, ariko ko 4% yazo zituruka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Amakuru y’urubuga www.care2.com, OMS yagaragaje ko abantu ibihumbi mirongo inani (80.000) ari bo bapfa muri Amerika buri mwaka bazize ingaruka ziva ku businzi, kandi abo bigaragaraho ahanini ni abagabo.

Izo ngaruka zigera no ku bagore, ariko bo bazira ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo mu ngo, bakubitwa, bicwa, babasambanya ku gahato, cyangwa bakabatera ubumuga budakira.

Abagore bagera kuri miliyoni mu mwaka ngo ni bo basambanywa ku mbaraga, naho izindi miliyoni 6 z’abagabo n’abagore bapfa bazize gukubitwa, uburwayi, n’izindi ngaruka ziterwa n’ubusinzi.

Nk’uko bigaragara kuri iyo raporo yashyizwe ku mugaragaro na OMS, ubushakashatsi bwerekana ko abantu bapfa bitewe n’ingaruka z’ibisindisha, baruta abicwa na SIDA cyangwa igituntu buri mwaka.

Ibiyobyabwenge biza ku isonga mu gutera impfu nyinshi harimo: Urumogi, inzoga zikaze, itabi, n’ibindi bikoreshwa mu nshinge batera abantu bigatuma basinda, cyangwa bagatinyuka kwica, gufata abana n’abagore ku ngufu, kurwana, gukora impanuka n’ibindi.

OMS yakomeje itangaza ko abantu bafata ibisindisha bikagera aho bibatera guhohotera bagenzi babo bikaba byabaviramo urupfu, bagomba kwisubiraho, kandi hagira uhura n’icyo kibazo akihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano mu gihe agize umusagarira kubera ko yasinze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego