Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

40% by’abafite ubwandu bwa Sida ntibabizi

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), igaragaza ko ku isi abagera kuri 40% by’ababana n’agakoko gatera Sida ariko  batazi aho bahagaze, aho bibaviramo kutitabira gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ILO (International Labour Organization) ivuga ko ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida (UNAIDS) bagiye gutangiza gahunda yo kwipimisha ku bushake.

Biteganyijwe ko muri iyi gahunda bise VCT@WORK, abaturage bagera kuri miliyoni 5 bazaba baripimishije ku bushake, ndetse bagahabwa ubujyanama kuri virusi itera Sida mu mwaka wa 2015.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ugiye gutangiza iyi gahunda hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), ndetse n’icyerekezo cy’isi, aho abagera kuri miliyoni  15 babana n’ubwandu bwa Sida bazaba baragejejweho imiti igabanya ubukana muri 2015.

Mu gutangiza gahunda ya VCT@WORK, Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo urasanga uzagira uruhare mu kurwanya ubwandu bwa Sida cyane cyane mu bakozi, ndetse n’abagaragaye ko banduye batangire guhabwa serivisi z’ubuzima zikenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UNAIDS, Michel Sidibe, asanga abatuye isi bagomba gushyigikira iyi gahunda kuko bazabasha kumenya aho bahagaze, ndetse banatangire guhabwa ubufasha.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, Guy Ryder,  akaba asaba ba Minisitiri b’umurimo, abakoresha ndetse n’amashyirahamwe y’abakozi, guhuza ingufu mu guharanira ko iyi ntego yagerwaho.

Ryder akomeza avuga ko mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego, mu bice bitandukanye bigize isi hagomba kubaho kwipimisha ku bushake, ndetse abantu bakirinda guha akato abanduye.

Ryder yagize ati "hasigaye igihe gito tukagera muri 2015, niyo mpamvu hagomba gushyirwamo ingufu, hakozwe ubukangurambaga ku bufatanye na ILO twagera ku bagore n’abagabo b’abakozi bagera kuri miliyoni 5 bakipimisha ku bushake mu gihe cyateganyijwe.”

Mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC)  ushinzwe kurwanya Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr. Nsanzimana  Sabin, Abanyarwanda barenga miliyoni 2 bipimisha ku bushake buri mwaka.

Yavuze kandi ko kugeza ubu ubwandu bwa Sida muri rusange ku baturage bafite hagati y’imyaka 15-49 ni 3.0 %.

Imibare yavuye mu ibarura rya 2010, yagaragaje ko ubwandu ku bagore buri hejuru kuko biharira 3.7% mu gihe abagabo ari 2.2 %. Mu mijyi ubwandu buri kuri 7.1%, ugereranyije na 2.3 % mu bice by’icyaro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego