Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

78% by’abagore batwite babyarira kwa muganga

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ishuri rikuru rya Guttmacher, bugaragaza ko mu Rwanda imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga igenda yiyongera, aho byavuye kuri 30% muri 2005, ikagera kuri 75% mu mwaka wa 2012.

Ukuzamuka kw’iyi mibare ngo guterwa ahanini n’ingamba Leta y’u Rwanda yagiye yiha, zirimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, aho bagiye bubakirwa ibigo nderabuzima hafi yabo.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi wo mu ishuri rya Guttmacher, Susheella Singh, yatangaje ko mu Rwanda hari byinshi byagiye bikorwa mu kubungabunga ubuzima, harimo gushora amafaranga mu buvuzi no gukangurira abagore akamaro ko kubyarira kwa muganga.

Ushinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umugore muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ngabo Fidèle, yavuze ko ubu bwiyongere bwatewe ahanini n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima, aho usanga bakora ubugenzuzi ndetse bakanashishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga.

Buri mwaka, abagore bagera ku bihumbi 287 bahitanwa n’impamvu zifitanye isano no kubyara, ndetse abana bavuka bagera kuri miliyoni 3 bakaba bapfa batarengeje iminsi 28 bitewe n’uburyo baba bafashwe mu kuvuka.

Muri rusange, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere abagore 64% nibo babyarira kwa muganga, iyi mibare ikaba igenda igabanuka mu gice cy’iburasirazuba, aho igeze kuri 44% ndetse no mu burengerazuba bwa Afurika ku kigero cya 47%.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore, Laskhmi Puri, arasanga kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi bijyana n’ubushake bwa politiki.

Laskhmi yagize ati: "U Rwanda ni intangarugero mu kugaragaza ubushake bwa politiki, kuko usanga 56% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari abagore, ari nabyo byagize uruhare mu kuzamura intego z’ikinyagihumbi harimo no kugabanya impfu z’ababyeyi.”

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (Unicef), umwaka ushize u Rwanda rwari ruhagaze neza mu bijyanye no kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho byavuye ku bana 156 ku 1000 bapfaga, bakagera kuri 54 ku 1000 bapfa buri mwaka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego