Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abanyarwanda 30% bitiranya igituntu n’amarozi

Ibihugu bisaga 50 byo muri Afurika biteraniye mu Rwanda, aho biri kwigira hamwe uburyo igituntu cyarwanywa binyuze mu gukangurira abaturage ububi bwacyo n’uko cyandura kugira ngo bakirinde.

Ushinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedic Center/RBC), Dr. Gasana Michel, yatangarije abanyamakuru ko hari byinshi u Rwanda ruzigira muri iriya nama, kuko hazatangwa ibitekerezo binyuranye bizarufasha guhora ku isonga muri Afurika mu kurwanya igituntu.

Dr. Gasana Michel avuga ko hari byinshi byagezweho, ari ko ko hakiri n’ibitarakorwa kuko kugeza ubu abagera kuri 30% bakitiranya igituntu n’amarozi, bityo nabo ngo bakaba bakeneye kumenya amakuru kuri iyo ndwara, kugira ngo bashobore kuyirinda.

Dr. Gasana Michel akomeza avuga ko igituntu gikunze kugaragara ahanini muri za gereza kubera ubucucike bw’abantu benshi n’umwanda. Ati "bimwe mu bituma tuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kurwanya igituntu, n’uko duhugura abaganga bacu bakamenya gukurikirana umurwayi, n’ubwisungane mu kwivuza butuma babasha kubona imiti ku buntu.

Abafite ubwandu bwa Sida, basabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa na muganga, kuko baba bafite amahirwe menshi yo kwandura igituntu kurusha abandi.

Ikimenyetso cy’ingenzi cy’igituntu ni inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri. Ibindi bishobora kwiyongeraho ni ukugira umuriro,kubira ibyuya cyane cyane n’ijoro, kugira ikizibakanwa, guta ibiro ku buryo bukabije, kugira umunaniro, kubabara mu gatuza no gucira rimwe na rimwe igikororwa kivanzemo amaraso.

Umurwayi ufata imiti y’igituntu ashobora guhura n’ingaruka ziterwa n’imiti afata, gusa ngo ntizikanganye kandi uwahuye nazo asabwa guhita abimenyesha muganga. Zimwe muri izo ngaruka ni ukugira iseseme, kubabara mu gifu, kunyara inkari zisa n’umutuku cyangwa umuhondo, kubabara mu ngingo n’izindi

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego