Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abashakashatsi bavumbuye impamvu uruvu rwihinduranya amabara

by www.amakururwanda.com
Biragoye kubona uruvu kuko rwihinduranya ku buryo bworoshye. Iyo ruri ku ishami ry’igiti ruhita rusa naryo, rushobora no kwiha amabara abengerana cyane bitewe n’uko rumerewe.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Geneve mu Busuwisi bashatse kumenya iby’ayo mayobera bamaze igihe biga ku ruvu rw’igitsina gabo rwo mu gihugu cya Madagascar.
Mu cyegeranyo banyujije mu kinyamakuru Nature Communications, abo bashakashatsi bagaragaje ko uruhu rw’uruvu rugizwe n’amagaragamba y’umutuku, umuhondo n’ikijuju.
Abashakashatsi bavumbuye impamvu uruvu rwihinduranya amabara
Amabara y’ubururu n’icyatsi ruyakura ku turemangingo duto cyane turi ku gice cy’inyuma cy’uruhu. Nubwo iyo miterere y’uruhu igaragara no ku bindi bikururanda, uruvu ni rwo rwonyine rushobora guhinduranya amabara uko rubishatse.
Iyo uruvu rutuje, utwo turemangingo dutuma uruvu ruhindura ibara rikiganzamo ubururu naho iyo rugize ishyari rubonye hari hari urundi rw’igitsina gabo ruri kumwe n’urw’igitsina gore ruhinduka amabara ari hagati y’umutuku n’umuhondo.
Uruvu rwihinduranya mu minota irihagati y’umwe n’ibiri. Abo bashakashatsi banavumbuye ko uruvu rufite n’birurinda imirasire y’zuba kimwe n’ubushyuhe bukabije.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego