Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amafunguro yemewe n’atemewe ku mugore utwite

Abagore batwite bakunze kugaragaza imyitwarire itandukanye niyo baba basanganwe mbere. Ibyo bikagaragara mu buryo butandukanye nko guhinduka mu marangamutima, guhurwa cyangwa gukunda cyane bimwe mu biribwa. N’ubwo ariko bibaho nanone ntibyigaragaza mu buryo bumwe bitewe n’imiterere ya buri mugore.

Urubuga rwa interineti www.confidantielles.com rukaba rugira inama umugore utwite ko agomba gufata amafunguro afitiye umubiri we akamaro, akanatuma umwana akura neza, rumugira inama  y’ibyo akwiye kurya ndetse nibyo akwiye kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo bombi budahungabana.

Dore bimwe mu biribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu gihe afungura:

Kurya indyo irimo imyunyu ngugu nka (calcium): Aha harimo ibikomoka ku mata nka fromage yakuweho neza igishishwa cy’inyuma, yoghurt. Calcium ikaba ifite akamaro ko kurinda umugore kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso, ndetse inakomeza amagufa y’umwana.

Kurya imbuto n’imboga: Ibi bikize cyane muri vitamine B9, A, C, E. Kurya imboga nk’ishu na epinari kenshi, bituma umugore utwite agira ubuzima buzira umuze ndetse bikanamurinda kwituma impatwe (constipation).

Kurya inyama kenshi: Nabyo ni byiza ku mugore utwite kuko bimwongerera feri mu mubiri.

Ibinyamafufu: Nabyo ni byiza mu ndyo y’umugore utwite, harimo ibirayi, ibijumba,…

Umugore atwite akwiye kwirinda kwiyicisha inzara cyangwa kurya ibiryo byinshi, ashobora kurya ikintu kimwe gikomoka ku mata, agafata urubuto rumwe ndetse unabishoboye akarya n’agataratine kamwe k’umugati.

Bimwe  mu biribwa umugore utwite akwiye kwirinda kurya kuko byangiza ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite:

Harimo ibiribwa akwiye gufata ku rugero ruto ndetse nibyo akwiye kureka burundu kugeza abyaye.

Mu byo akwiye gufata ku rugero ruto: Ni ibiribwa bikize cyane mu mavuta, aha bavugamo ibiribwa biba bitetse bufiriti n’ibiribwa bikoze muri soya.

Ibiribwa bikize cyane mw’isukari nka bombo (bonbon) shokora(chocolat), n’ibisuguti bimwe na bimwe.

Ibinyobwa akwiye kureka burundu: Harimo inzoga, ikawa cyangwa ikinyobwa icyari cyo cyose kirimo arukoro (alcool).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego