Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese waba uzi inkomoko z'umunsi wo kubeshya

by www.amakururwanda.com

inkomoko z'umunsi wo kubeshya
Tariki ya mbere Mata ya buri mwaka ufatwa nk’umunsi wo kubeshya, hakaba hari impamvu zatumye iguma mu mitwe y'abantu.

Uyu munsi ukaba urangwa n’inzenya n’amashyengo binyuze mu kubeshya.

Ni mu gihe hasigaye amasaha make ngo itariki 1 Mata 2015 igere, ikinyamakuru Izuba Rirashe kikaba cyakusanyije amakuru y’inkomoko y’uwo munsi.

Uwo mugenzo wakomotse mu Bufaransa icyo gihe kuri kalendari yitiriwe Julien, bafashe italiki ya 25 Werurwe(umunsi wasozaga umwaka) yo mu wa 1564 bayimurira ku italiki 1 Mata.

Iyo tariki ya 1 Mata ntiyaje kwemerwa n’umwami Charles wa kane, yemeza ko umwaka uzajya utangira ku ya 1 Mutarama nk’uko byari bimeze mu bindi bihugu ku isi.

Hari abataramenye ko iyo tariki yanzwe bakomeza kugendera mu kigare bakawizihiza, baza no kwitwa abarwayi bo mu mutwe cyangwa abatazi ubwenge.

Abantu bakomeje kwizihiza impera z’icyumweru mu mwaka mushya ku ni ukuvuga 1 Mata babonwaga ko ari ibigoryi.

Kwizihiza umunsi wo kubeshya bitandukana bitewe n’igihugu runaka ariko icyo ibihugu bihuriyeho ni ugusaba imbabazi kubera kugira abandi bantu ibigoryi.

Muri icyo gihugu kandi bawise "Poisson d’Avril” cyangwa ifi ya Mata, babifata kimwe n’ifi ikiri nto kuko iba yoroshye kuyiroba.

Uwo munsi waje kubaka amateka ku isi uhindurwa uwo kubeshya kuko hari Abafaransa babeshywe ko amatariki yahindutse, bamwe bagakomeza kubyizihiza batazi ko wanzwe.

Ku ya 1 Mata abantu barabeshyanya, hakaba n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe bivuga amakuru y’ibinyoma, ariko nyuma bikayanyomoza, bitewe n’uko biba bishaka gutebya.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego