Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gutanga imbabazi biri mu bitera ubuzima bwiza

Uburakari, agahinda, umujinya, n’amakimbirane biri mu bintu bituma umuntu agira ibibazo bitandukanye mu mubiri, gutanga imbabazi bikaba ari byo bikemura ibyo bibazo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuganga Childre wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugaragaza ko iyo umuntu yagiranye ikibazo na mugenzi we, biba byiza iyo bababariranye, kuko kugirirana umujinya usanga bituma uwakorewe amakosa agira ibibazo by’ubuzima, nko kurwara umutwe, kuribwa mu gifu, umutima n’ibindi.

Ni muri urwo rwego, Dr Childre yavuze ko kubabara cyangwa kugira agahinda umuntu yatewe na mugenzi we, cyangwa abandi bafitanye ikibazo, bimuhungabanya mu myumvire, ibyo bikanagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma ahora arwaragurika, ndetse ngo bishobora no kumuviramo indwara yo kujunjama cyangwa gusara.

Kwihanganira ibibazo umuntu yatewe na bagenzi be, ni imwe mu ntambwe zimwerekeza ku gutanga imbabazi kuko iyo yabigezeho, aruhuka mu mutwe no mu mutima, bigatuma atuza muri we, bityo ubuzima bukagenda neza.

Aya makuru agaragara ku rubuga rwa interineti rwa www.care2.com, aranavuga ko gutanga imbabazi wazisabwe cyangwa utazisabwe ari isuku ya roho, kuko bivura ubwonko n’umutima, bikaba n’urukingo rw’indwara zishobora guterwa n’inzika cyangwa agahinda.

Ikindi uwo muganga yagaragaje n’uko guhora umuntu arwaye inzika y’amakosa yakorewe biremereza umutima we, bigatuma ahorana uwo mutwaro, ndetse bikaba byanamudindiza mu iterambere, ngo niyo mpamvu kubabarira ari umuti wabimufashamo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego