Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 bifasha umuntu gusinzira neza

Abahanga bagaragaje impamvu zinyuranye zituma umuntu ashobora kuryama akabura ibitotsi, harimo umunaniro yatewe n’akazi, ibitekerezo bimuhangayikishije, n’ibindi.

Urubuga rwa interineti rwa www.journaldesfemmes.com, rukaba rwaratangaje ibintu 5 umuntu yakora kugira ngo yirinde icyo kibazo.

1.Kumenyera isaha yo kuryama: Iyo umuntu afashe isaha azajya aryamiraho buri joro, bimufasha gusinzira neza kuko bimujya mu mutwe ko ari umwanya wo kuruhuka.

2.Gufata indyo yoroheje: Mu ijoro si byiza ko umuntu aremereza igifu, ahubwo aba akwiye kurya imbuto, imboga, akanywa amata n’ibindi bitabangamia urwungano ngogozi mu gihe aryamye.

3.Gukora imyitozo ngororangingo: Mu gihe umuntu atashye cyangwa yiriranywe umunaniro, aba akwiye gushaka umwanya akananura umubiri kugira ngo zimwe mu ngingo ziruhuke, iyo abirangije aroga ubundi agafata ifunguro rya n’ijoro, bityo bigatuma asinzira neza.

4.Kwirinda ibiyobyabwenge: Itabi n’inzoga ntibituma umuntu asinzira neza. Ariko hari n’ibindi binyobwa nk’ikawa bituma ibitotsi bibura, mu gihe umuntu akeneye kuruhuka bihagije, akwiye kubyirinda n’ijoro.

5.Kwirinda urusaku n’urumuri: Mu gihe umuntu aryamye aba akwiye kuba ahantu hatuje kandi hijimye cyangwa hari urumuri ruke, ibi bituma yiyumva ko ari umwanya wo kuruhuka.

Uretse ibyo bintu bitanu by’ingenzi umuntu yakora kugira ngo abone ibitotsi n’ijoro, hari no kuba yakoga amazi y’akazuyazi mbere yo kuryama, kumva umuziki utuje, kwirinda kureba filimi zimara umwanya munini, n’ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego