Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iby’ urukundo ntibyoroshye wa mugani wa wa muririmbyi

Iby’ urukundo ntibyoroshye wa mugani wa
wa muririmbyi, ntawe uyobewe umuriro w’
urukundo mu minsi ya mbere, n’ iminsi
idahoraho, iminsi y’ ibisigo, iminsi y’
urukumbuzi, iminsi yo kurebana akana ko
mu jisho.
Burya igihe kijya kigera, amazi agatuza,
serwakira igacaho, inyanja igatuza, amaso
akabona, amatwi akumva, ukabona burya ko
uwo ukunda atari umumarayika wavuye mu
ijuru, ahubwo ari umuntu w’ inyama n’
amaraso muhuje ibibazo kandi mukeneye
bimwe. Nibwo umenya ko burya arya, akeneye
amafaranga, arwara, arakara ndetse ashobora
kureba hirya akabona yo umukobwa ukurusha
uburanga!
Igihe cyose wanze ibyo umugabo ashaka
nta mpamvu, aguca inyuma
Aha ndagira ngo nkomoze ku bintu utagomba
kwirengagiza niba wifuza ko ikibatsi cy’
urukundo gihora cyaka n’ ubwo yareba hirya
ntahabone ibyiza bikuruta!
1. Mukobwa, Menya guha umukunzi wawe
Icyubahiro
Umukunzi wawe mwereke ko umwubashye,
mwereke ko ari umwami mu buzima bwawe, ko
avuga rikijyana.
Ibyo avuze byose jya ubyemera, n’ ikimenyetso
cy’ umutwe. Jya umutera imbaraga igihe
yacitse intege isi itamwumva, ntukigaragaze nk’
ushaka kumugira inama y’ ibyo akora cyangwa
ngo umuhinyuze mu bitekerezo bye.
Jya umwemerera ko amafuti y’ umugabo ari
bwo buryo bwe. Mureke avuge uko ashaka
utamuciye mu ijambo. Jya umubwira ko ari
igitangaza, ko afite imbaraga kandi ko ibyo
agambira azabigeraho. Niba afite ibibazo
muterere agaparu aseke.
Ibi ni byo burya buri mugabo wese yifuza kandi
iyo aguhunga ajya mu ndaya ni byo aba ashaka
yo, n’ ubwo bwose nta byo abonayo. Iyo
ushoboye kumvisha umugabo ko uri umugore
wubaha kandi umwumva ntacyo yakuburana
2. Mugore/Mukobwa menya ko abagabo
bakunda isuku umenye kwiyiteho
Abagore benshi bamara gutaha mu nzu bati
“uwo nari ndwaje ndamuhuhuye!” Hehe n’
agasabune, hehe n’ igisokozo, Igihe uri mu
rugo imbere y’ umugabo wawe, jya witondera
ibi: Itunganye wiyiteho ku mubiri, wambare
imyenda igezweho .
3. Irinde gucyurira umugabo wawe ngo
umubuze amahoro
Irinde guhora ucyurira umugabo amakosa n’
ubuhemu yakugiriye kera, ubwumvikane bucye
agirana n’ abantu n’ ibindi. Ibi bituma yifuza
kuguhunga ngo agire amahoro
4. Itegure Imibonano Mpuzagitsina
Guhuza igitsina ni igihe cyo kwinezeza no
kuruhuka. Ni ibintu umugore akwiye kwitegura
no guha agaciro kugira ngo birusheho
gushimisha.
Si byiza ko umugabo aguhendahendera
akabariro igihe agakeneye
Si byiza ko umugabo agusoma ngo asange
unuka mu kanwa, cyangwa ngo nubumbura
amaguru asange hanuka. Hari abagore
badategura igituba ku buryo kinuka. Umugore
bashoboraga kumusenda kubera kutiyitaho.
5. Ntukiremereze cyangwa ngo wiraze
inyanza k’ Umukunzi wawe mu gihe
agukeneye
Iyi ngingo n’ ubundi twari twayigarutseho mu
kunru zacu zatambutse, ariko kuko ari ingenzi
nifuje kongera kubikwibutsa. Hari abagore
biremereza, wamukoraho ntaze vuba, akabanza
kwiraza i Nyanza agira ngo winginge. Ntukuke
umugabo inabi ngo “mvaho ndiruhiye” cyangwa
ngo “ntabyo nshaka.”
Icyo gihe ubushake (courage) y’ umugabo ihita
ibura. N’ ubwo yaba yari yabishatse yiteguye
kugushimisha, ahita abura imbaraga. Ubwo
rero n’ ubwo noneho wahindukira aba
yazinutswe, nta kintu kibi nk’ umugabo
wazinutswe! Ibitekerezo byinshi bimuzenguruka
mu mutwe kandi nta wamenya icyo byabyara.
Niho usanga umugabo yatangiye kujya hanze
cyangwa mwaba mukundana agatangira kuguca
inyuma.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego