Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imbuto 9 z’ingenzi umubiri ukenera

Imbuto zifite akamaro mu mubiri w’umuntu, haba mu kuwurinda indwara, koza amaraso n’ibindi bitandukanye, muri zo hari icyenda z’ingenzi zifite imbaraga kurusha izindi nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga www.care2.com.

Pome: Uru rubuto rugira uruhare mu kugabanya no gukumira indwara y’igisukari (Diyabete) na Asima, rukaba runafasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa kuko rwoza amenyo.

Umwembe: Umuntu ukunda kurya umwembe umufasha kwirinda ubuhumyi, kuko wifitemo vitamini zoza imyanda ishobora kujya mu maso ikayaca intege mu kureba.

Inyanya: Iyo umuntu ariye urunyanya rubisi bigira akamaro mu mubiri we kuko zigabanya amavuta aba yafashe mu bindi biryo, agatera kugira ibinure byinshi. Ibyo bimurinda umubyibuho ukabije, ikindi nuko inyanya ziha abagabo amahirwe yo kutarwara kanseri ifata imyaka myibarukiro.

Ipapayi: Uru rubuto rufata urwungano ngogozi kuko rubamo amazi yorohereza igifu mu gusya ibyo cyakiriye, rukaba runatuma umuntu agira uruhu rwiza.

Umuneke: Umuntu urya imineke aba afite amahirwe yo kutarwara umutima kuko igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ironji: Uru rubuto narwo rugira akamaro ko kugabanya urugero rw’ibinure mu mubiri.

Inanasi: Iyo vitamini ya poroteini yabaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera umubyibuho ukabije ukurura indwara zitandukanye nk’umutima, imitsi n’ibindi. Kurya inanasi bigabanya ibyo bibazo. Urwo rubuto kandi rutuma umubiri udahangarwa n’indwara ya kanseri y’uturemangingo.

Inkeri: Zirinda indwara zibasira urutirigongo.

Watermelon: Uru ruboto rugizwe n’amazi ku rugero rwa 92 %, ari nacyo cyatumye rwitwa gutyo. Watermelon ifasha mu kugabanya umubyibuho kuko nta byongera ibinure rugira.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo biterwa no kutarya imbuto, umuntu agomba gufata byibura rumwe muri zo ku munsi nk’uko urwo rubuga rwabigaragaje.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego