Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu ugomba Kwirinda Kujya kuri Facebook igihe uri mu Kazi

by www.amakururwanda.com

Impamvu ugomba Kwirinda Kujya kuri Facebook igihe uri mu Kazi
Ni kenshi usanga abantu barananiwe kwihangana kudaterera ijisho ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook igihe bari mu kazi, kugeza aho ikintu cya mbere bakora bacyicara mu biro byabo ari ugihita bareba ku mapaji yabo ya facebook.

Aha umuntu akaba yakwibaza niba biterwa no kurambirwa ibyo umuntu aba akora ku buryo afite umwanya wo guta.

Niba waratekereje kuva kuri uru rubuga burundu cyangwa utarabitekereza dore ko hari byinshi rutuma wica iyo uri kukazi, dore impamvu eshanu zatuma uyireka burundu igihe uri ku mirimo nk’uko urubuga reference.be rubivuga.

1. Facebook ni nk’ikiyobyabwengecyangwa uburozi

Ni ryari waba utangira kujya kuri facebook mu masaha agize umunsi ? byaba se ari mbere y’uko ureba emails zawe ? Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Gothenburg muri Suede basanze kujya kuri facebook ari cyo cya mbere abantu ku kigereranyo cya 70% bakora iyo bamaze gufungura mudasobwa zabo bageze mu kazi. Bemeza ko kwitwara gutya ari ukuba waragizwe imbata na facebook.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko abagore aribo bajya cyane kuri facebook kurusha abagabo kuko ngo bamaraho ugereranyije iminota 81 ku munsi mu gihe abagabo bo bamaraho iminoto 6 muri icyo gihe. Aha banavuga ko kandi abantu bo ku rwego rwo hasi bajyaho kurusha abakire n’abantu bize menshi.

2. Facebook yaba ituma abantu biheba

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Darmstadt mu Budage berekanye ko kuba abantu birirwa babona umunezero w’abandi bitewe n’ibyo bashyira kuri facebook bituma hari abagira ishyari bakumva se bababaye cyangwa bari bonyine.

Ibi byagaragaye cyane aho usanga wenda hari abashyiraho amafoto y’ahantu batembereye heza, aho bagiye kuruhukira se kandi bo ntaho bagiye cyangwa ntabushobozi bafite.

Ikindi gituma abantu basa nk’abihebye ni uburyo usanga abantu bagereranya ibiganiro bagirana n’inshuti zabo kuri facebook aho bamwe babona ibyo banditse byakunzwe na benshi (likes nyinshi) cyangwa bikagira icyo bivugwaho na benshi abandi bo bigasa nk’aho ntawe ubitayeho mu byo banditse cyangwa ntawagaragaje ko abikunze.

3. Facebook itera inzara

Niba ufite ikibazo cy’ibiro byinshi cyangwa ukunda kuryagagura utuntu dutandukanye iyo uri mu biro byawe ugirwa inama yo kureka facebbook.
Inyigo yakozwe n’uwitwa Andrew Stephen wo muri kaminuza ya Pittsburgh na Keith Wilcox muri Kaminuza ya Columbia bahamije ko abantu bakoresha facebook baganira n’inshuti zabo cyangwa abo mu miryango yabo bigatuma urukundo bafitanye rwiyongera.

Icyakora kuba bumva bakunzwe ngo bituma bahitamo kurya ibiryo bibatera kubyibuha kurusha abatajya kuri facebook.

4. Facebook burya ngo irakugenzura

Indi mpamvu yatuma ureka facebook (cyangwa n’izindi mbuga nkoranyambaga) ni uko itubaha ubuzima bwawe bwite.

Isosiyete Ikora ibijyanye no kurinda umutekano wa interineti yitwa Raytheon yashyizeho uburyo bwiswe Rapid Information Overlay Technology (Riot) bukura amakuru kuri facebook ku buryo bashobora kumenya aho uherereye n’ubutumburuke bw’aho uri.

Ubwo buryo rero ngo bushobora gutahura aho uri kujya, uko waba usa, abantu mukunda guhura ndetse ku buryo ngo bashobora kumenya imyitwarire yawe mu bihe biri imbere.

Icyakora iyi sosiyete ivuga ko itigeze igurisha iryo koranabuhanga (logiciel) ariko ko yarisangije guverinoma ya Amerika.

5. Facebook ituma utarangiza akazi ku gihe/uvuga ngo ibi nzabikora ejo

Kenshi igihe umuntu afite byinshi byo gukora cyangwa se idosiye runaka kandi ikomeye agomba kurangiza usanga aribwo ahugira ku mbuga nka facebook kugirango yigizeyo igihe agomba kuyitangira. Ibi rero bituma wica akazi kawe akaba ariyo mpamvu wakagombye kureka facebook igihe uri mu kazi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego