Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kudakoresha umubiri byica kurusha itabi

Nk’uko turukesha urubuga rw’ubuzima, destinationsanté, ngo guhama hamwe byica kurusha itabi. Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuryango witwa chaire Internationale sur le risqué cardiometabolique ( ICCR), kudakora imirimo ngororamubiri, bihitana miliyoni 5,3, mu gihe itabi ryo rihitana miliyoni 5,1.

ni icyorezo, kandi ni kimwe mu bintu bibangamiye ubuzima bw’abantu cyane cyane bo mu bihugu bikungahaye ku nganda.

Nk’uko uru rubuga rubitangaza, Kwicara hamwe igihe kirekire, gufata cyane ibiribwa bifite umunyu n’isukari, muri macye uburyo abantu babayeho muri iki gihe, bifitanye isano no kuguma hamwe, bikaba byongera imfu.

Ku rwego mpuzamahanga, umubare w’abantu bahama hamwe ntibakoreshe umubiri wabo, bagera kuri 35%, naho abanywa itabi ni 26%.

Muri buri mwaka, kubura kw’imirimo ngororamubiri, Bizana ibibazo by’umutima, diabete, cyangwa se umubyibuho ukabije.

Ngo ni yo mpamvu, Prs Despres na Martine Duclos, ukuriye serivisi z’ubuvuzi bw’ingororamubiri mu bitaro bya Clermont-Ferrent, ahamagarira abantu guhindura uburyo bwo kubaho, hagafatwa ingamba nko kugenda n’amaguru buri munsi byibura iminota 30, kujya ku kazi n’amaguru cyangwa n’igare, guhaguru buri saha byibura umunota umwe, kuzamuka kuri escalier aho gufata ascenseur, ndetse no kwiruka.

Ibi ngo biramutse bikozwe, haba hari ikizere cyo kubona impinduka, umubare w’abazira ingaruka zo kudakora imirimo ngororamubiri ukagabanuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego