Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kutanywa amazi bigira ingaruka ku myigire y’abana


Abana batanywa amazi ahagije mu gihe bagiye ku ishuri cyangwa bavuyeyo, bagira ibibazo mu myigire yabo kuko ari mu bituma ubwonko bukora neza mu bihe bitandukanye.


Amakuru yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa www.care2.com, avuga ko hari ubushakashatsi bwakorewe abana bafite imyaka iri hagati y’icyenda na cumi n’umwe, muri Los Angeles na Manhattan, biza kugaragara ko abatagira amanota meza mu ishuri ari abatajya bafata umwanya wo kunywa amazi, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe inkari z’abanyeshuri biga mu mashuri abanza, bigaragara ko abana batanywa amazi ahagije ari bo batsindwa kurusha abayanywa, kuko benshi muri bo usanga basinzira mu ishuri cyangwa ubushobozi bwo gufata mu mutwe bukaba buke.

Ibyo bimenyetso byagaragaye kuri bitatu bya kane (3/4) by’abanyeshuri bakoreweho ubushakashatsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho usanga bavuga ko iyo bavuye mu rugo berekeza ku ishuri iwabo babaha icyayi, amata umutobe w’imbuto zitandukanye, ariko bakibagirwa amazi.

Ubusanzwe amazi ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu, kuko afasha haba mu korohereza igifu gusya ibyo cyakiriye, kongera ubudahangarwa bw’umubiri, gutembera neza kw’amaraso, gufasha imisemburo n’ubwonko gukora neza, n’ibindi bitandukanye.

Kuba rero hari abanyeshuri batayanywa, bibagiraho ingaruka mu myigire yabo, kuko bituma  ubushobozi bwo gufata mu mutwe cyangwa gukurikira mwalimu bugabanuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego