Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwinanura bigomba gukorwa hakurikijwe inama z’abaganga b’inzobere

Mu bihugu byateye imbere, ngo iyo igihe cy’izuba cyegereje usanga abakobwa benshi bakenera kwinanura (kwigabanyiriza ibiro), aho biyicisha inzara cyangwa bagafata ubwoko bw’ibiribwa bubibafashamo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti destinationsante.com, ngo kwinanura ntibigomba gukorwa uko bibonetse kose hatifashishijwe inama z’umuganga wabizobereyemo, kuko we aba azi uburyo bwo kunanuka, kandi umuntu agakomeza kugira ubuzima bwiza.

Ngo ubundi kugira ngo umuntu ananuke, ni ngombwa ko ingufu yinjiza ziba ari nkeya ku zo akoresha. Ibi rero ngo bigomba gukorwa mu buryo unanuka adatakaza ireme ry’ubuzima bwe.

Mu Gushyingo, ANSES yashyize ahagaragara raporo y’ingaruka ziterwa n’ibiribwa bimwe na bimwe bifatwa hagamijwe kwinanura, harimo nk’imikorere mibi y’amagufa, umutima, impyiko ndetse n’imyivumbagatanyo y’urwungano ngogozi.

Nk’uko uru rubuga rubitangaza, ngo bimwe mu biribwa byifashishwa mu kunanuka nk’inanasi ya buri munsi, izwi ho kuba ifite umusemburo ugabanya proteines aho kugabanya ibinure ndetse no kuvangura indyo bigabanya ingufu zinjizwa mu mubiri, ngo bigira ingaruka mbi ku buzima.

Ibiryo byiza byo gufata ku muntu ushaka kunanuka ngo ni imboga zitetse, ariko zitavanze n’ikintu cyose cyazana ibinure. Ngo impamvu ni uko ziba zuzuye ibirinda umubiri nka za vitamine n’imyunyu ngugu, kandi zikaba zidatanga ingufu (energies).

Ngo umuntu ushaka kwinanura kandi ngo yarya amafi havuyemo ayaba yaratunganyirijwe mu nganda kugira ngo azamare igihe cyinini, imbuto zose, amata yavanywemo amavuta, guhekenya imboga nka karoti na shufurere (chou frère).

Naho amazi, tisane, icyayi n’ikawa, ngo nta cyo bimara ku kugabanya ibinure, mu gihe divayi, inzoga n’ibindi binyobwa bikoreshwa amasukari bizana ibinure byinshi mu mubiri.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego