Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Loni irakangurira abatuye isi kurya udukoko

Mu rwego rwo guhangana n'kibazo cy’ibura ry’ibiribwa, Umuryango w'Abibumbye (Loni) urahamagarira abatuye isi kurya udukoko (udusimba duto) kuko ngo tugira intungamubiri ndetse tukagabanya ibyanduza ikirere.

Icyegeranyo gishya cy' ishami rishinzwe ibiribwa n'ubuhinzi rya Loni kiravuga ko abantu barenga miliyoni 2 ku isi batangiye kwifashisha udukoko turimo isenane n'inswa, utu dusimba tukaba dukungahaye muri kalisiyumu na feri.

Loni ngo isanga abatuye isi bapfusha ubusa ibi biribwa, ikaba usaba abantu kutworora, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Icyegeranyo kandi gikomeza kigaragaza ko utu dukoko dufite intungamubiri zirenze iziboneka mu matungo cyangwa bikaba byajya kunganya.

Nanone ngo utu dukoko tugomba kongerwa ku rutonde rw’ibiribwa mu mazu y’uburiro aho byagira uruhare mu kuzamura imirire ya benshi nubwo hari abatadukozwa.

Binyuze muri icyo cyegeranyo, Umuryango w'Abibumbye unavuga ko hakenewe uruhare rw’inganda mu kongera icyororo cy’udukoko hagamijwe ko nitwitabirwa tutazabura ku isoko nubwo hari ibice bimwe na bimwe ku isi byari bimenyereye kubirya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego