Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Namusabye ko twaryamana aremera none urukundo ruri kugenda runshiramo.

Muraho bakunzi b’uru rubuga?Nanditse ngira ngo mungire inama ku kibazo mfite. Nakundanye n’umukobwa,tumaranye umwaka 1. Twamenyaniye muri imwe muri Kaminuza ya hano mu Rwanda. Mui uyu mwaka tumaranye twakundanye urukundo ruhebuje kugeza ubwo uwo twapangaga kuzabana.

Uko ikibazo giteye

Umunsi umwe namusabye ko twakorana imibonano mpuzabitsina. Nabikoze ngira ngo mugerageze ndebe uko abyifatamo. Umukobwa muzima ntiyahise yemera ariko ampa umunsi. Uwo munsi warageze ,turabikora(Turaryamana). Ikibazo mfite kugeza ubu ni uko kuva umunsi twakoreyeho imibonano mpuzabitsina nsigaye mbona ntagaciro afite imbere yanjye .Ni ubwa mbere nari ndayamanye n’umukobwa mu buzima bwanjye.

Ibibazo nibaza

Ese mureke ko nta rukundo nkimufitiye ndetse nta n’agaciro nkimuha?Nzamuhera he se ko ahubwo arushaho kunkunda kandi yanishyizemo ka ari njyewe tuzabana? Ese dukomeje gukundana twakubaka urugo rugakomera nta rukundo nkimufitiye? Ni gute nabasha kongera kumugirira urukundo?Ese niba bitashoboka ni gute namubwira uko ikibazo cyifashe akishakira undi ntamukomerekeje?

Nubwo nakoze amakosa ariko mumbabarire mungire inama zamfasha. amakosa yo ndayemera ariko ndakomerewe nkeneye inama zanyu.

Murakoze

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego