Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tangawizi ishobora kuvura Asima

Igihingwa cya tangawizi gikoreshwa mu kongera impumuro n’uburyohe bw’icyayi cyangwa ibyo kurya, gishobora kuba umuti w’indwara zitandukanye z’ubuhumekero cyane cyane iya Asima ituma umuntu asemeka.

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa interineti rwa www.medicalnewstoday.com, ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Columbia  buravuga ko tangawizi ifungura uduheha tujyana tukanavana umwuka mu bihaha, bigatuma abantu barwaye Asima bumva bahumeka neza.

Umuntu urwaye Asima arangwa no guhumeka nabi, asemeka akenshi iyo yahuye n’imiyaga, ikaba ari indwara itaramenyakana ikiyitera nk’uko abo banyeshuri babigaragaje mu bushakashatsi bwabo, ariko ngo igenda iba uruhererekane mu miryango.

Hari imwe mu miti yifashishwa mu gufungura uduheha two mu muhogo tujyana cyangwa tuvana umwuka mu bihaha ugizwe n’icyitwa (ß-agonists) gifasha umuntu urwaye Asima kumva ahumeka neza, akaba ari muri urwo rwego na tangawizi yashyizwe muri icyo cyiciro kuko ako kazi na ko igakora.

Dr. Townsend wari uyoboye abo banyeshuri, mu bushakashatsi yavuze ko akurikije ibyo bagiye babona ku bo babukoreyeho, abanywaga cyangwa abaryaga ibirimo igihingwa cya tangawizi bafite ikibazo cya Asima, bagaragazaga ko borohewe bagatangira guhumeka neza.

Ni muri urwo rwego Dr. Townsend yavuze ko uko ubushakashatsi kuri icyo gihingwa bakomeje gukorwa, biragaragaza ko hari  icyizere ko tangawizi ishobora no gukiza Asima, mu gihe hari abayifata nk’ikirungo nk’ibindi byose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego