Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuzima bw’imyororokere bugiye kwigishwa hifashishijwe telefoni

Mu gihe byagaragaye ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24 rudahabwa amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bararebera hamwe uburyo byakigishwa hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Nk’uko kuri uyu wa 11 Kamena 2013 byatangajwe n’Umuyobozi muri Minisante ushinzwe guhuza gahunda yo kuboneza urubyaro no kurwanya ubwandu bwa sida, Dr. Anicet Nzabonimpa bahisemo gukoresha ikoranabuhanga kuko ariryo rikoreshwa cyane n’urubyiruko.

Dr.Nzabonimpa aragira ati: "Urubyiruko rugeze muri iriya myaka hari igihe ruhabwa amakuru atariyo cyangwa se atizewe ku bijyanye n’imihindagurikire y’umubiri, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda virusi itera sida ariko ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho nka MTN, AIRTEL na TIGO bazajya babyigishirizwa kuri Telefoni ngendanwa, ubutumwa buzaba bukubiye muri terefoni harimo uburyo bwo gukumira inda zitateganyijwe ndetse n’aho basanga serivisi n’imiti bakoresha.”

Dr. Nzabonimpa yakomeje avuga ko muri iki gikorwa giteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Nyakanga 2013 aho ubu kiri mu igerageza mu karere ka Nyarugenge na Ngoma bizagira uruhare mu kwigisha urubyiruko by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda benshi muri rusange.

Kugeza ubu mu Rwanda 45 % by’ingo zitunze Telefoni ngendanwa aho mu banyarwanda bangana na Miliyoni 10.5 kimwe cya kabiri cyabo bari mu kigero cy’imyaka 24 kumanura; muri iyi gahunda Minisante irasanga bazagera ku rubyiruko rugera kuri Miliyoni 2.4 bashobora kugera kuri telefoni.

Dr. Nzabonimpa arakomeza avuga ko ababyeyi ndetse n’abana bazungukiramo byinshi kuko hari abatinyaga kuganiriza abana babo bazajya babonaho amakuru yo kuvugwaho ndetse n’abana bakabona aho bahera babaza ibibazo bafitiye amatsiko byose bizajya bihabwa ibisubizo umuntu yifashishije kwinjira muri *744# cyangwa kohereza m4RH kuri 6474.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego