Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-“Mumbwire igihano kizahabwa unyarira ikiganza cy'umwami “

Mumbwire igihano kizahabwa unyarira ikiganza cy'umwami “
Umugabo yari mu gitaramo i bwami, amayoga arayayiha bishyira kera , nuko ashaka kujya kwihagarika aba ayitunze ku ruhimbi rw'umwamikazi, umwamikazi uburakari buramwica amusaba umwami ngo amutange, erega aratangwa. Gusa mbere yo kunyongwa asaba ijambo rya nyuma ati "Nyagasani nakosheshe kubera isindwe nyarira uruhimbi rw'umwamikazi, ariko nubwo ngiye kwicwa , mumbwire igihano kizahabwa unyarira ikiganza cy'umwami." Inkwenene iba nyinshi, Umwami ati "ni murekure umugabo yacitswe."
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego