Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umugabo Nyirumuvinyo

Umugabo Nyirumuvinyo
Umunsi umwe, umugabo Nyirumuvinyo yanyarukiye ku kabari nuko ahasanga bagenzi be bakorana maze si ugufata ku mazi biratinda.
Nyirumuvinyo yaranyoye arahaga, yumvise zatangiye kumureka mu muhogo ku buryo atabashaga kumira indi ngo igende, nibwo afashe inzira ijya itaha. Inzira yose yagendaga arandura ibishyitsi n’amano ye, agenda adandabirana yandika umunani, n’uko aba ageze imbere y’umuryango iwe mu gicuku, ni ko gukora mu mufuka, akuramo urufunguzo ngo yugurure. Yarwanye na serire bigera aho ananirwa, nuko yiyicarira hasi arasinzira umugono uba wose. Kera kabaye aricura yumva ashaka kunyara (Ubwo rwa rufunguzo rwari rukiri muri serire mu rugi) ni bwo afunguye, arinjira ageze muri salon aranyara, arangije arasohoka arafunga ubundi arongera ariryamira !
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego