Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Nitugera i Kabgayi umbwire!

Umukecuru yafashe urugendo,
yinjira muri Volcano Express, iva i
Kigali ijya i Burundi. Akimara
kwinjiramo abwira umushoferi ati:
"Nitugera i Kabgayi umbwire!".
Arangije abwira n'abari bari aho
mu modoka bose ngo nagera i
Kabgayi bamubwire! Bose
baramwemerera. Urugendo
rutangiye bose barasinzira uretse
wa mukecuru. Amasaha atatu
ashize abaza shoferi ati: "Ese
Kabgayi ntiturahagera?" Shoferi
nawe ati: "Twaharenzeeee tugeze
Kanyaru...". Umukecuru arababara,
atangira kurira cyane avuga ngo
bamusubize i Kabgayi. Abantu bose
bamugirira impuhwe, bemera ko
shoferi asubira inyuma. Bageze i
Kabgayi, bose bamuhanga amaso
bategereje ko asohoka babona
atuje cyane afashe ibinini
(bimufasha mu rugendo) mu
isakoshi ye n'amazi mu gacupa
aranyweye. Arangije ati: "Ahwiii...
Umukobwa wanjye yari yambwiye
ngo ningera i Kabgayi nywe ibi
binini, ubu arantegereje i
Bujumbura, dukomeze urugendo

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego