Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UZAMENYA UTE KO USHAJE?

UZAMENYA UTE KO USHAJE?????

1.Nimba wararebye SILIKI na SUKE
ntakabuza wakuriye mu ruhu kbs

2.Nimba wararebye film bishyura
amafaranga 50 kuri films 3 nushaka
ntiwibaze aho izo mvi zaturutse

3.Ese wabyinnye indirimbo za ZAIKO
LANGALANGA,MADILU,FRANCO na MBILIA
BEL? Sha nushaka ntukiyite umwana pe

4.Nimba waranyweye PRIMUS igifite icyapa
cy'umweru cyanditseho GAHUZAMIRYANGO
nushaka ube utegura ishyingurwa ryawe pe!
Uzi ko wazehetse wana!!!
5.Nimba uzi VICTORIA NGANYIRA
n'AMABILISI SIBOMANA kuri radio Rwanda
emera ko ushaje ntituguseka pe
6.Nimba wararyaga biscuit za COMPACT cg
umuceri wa PORICI nushaka uharire abandi
nabo bavuke ube ugiye warihaye!

7.Nimba primaire warakinnye umupira
ubangishije ibirere n'ibishangara nushaka
ubloke compte yawe ya facebook cg Whatsap ufunguze
iy'abakambwe

8.Nimba uzi cya gihe wifotozaga
bakazakuzanira ifoto na negatifu nyuma
y'amezi ane!! Ndakuramutsa nti komera
cyane sogokuruza we!!!

9.Nimba wararebye TIN TIN au CONGO
n'akabwa ke nushaka wemere ko urusha
imyaka na wa mwami w'u Rwanda uba hanze
pe!!! Yeeee zaaataa weeee
10.Nimba waratunze inoti ya NYIRANEZA
AHETSE RUBADUKA ntuhakane ko n'uwo
NYIRANEZA umuruta!!! Uko ni ukuri

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego